Author: Bruce Mugwaneza
Abaturiye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bafitanye igihango n’ingabo zahoze ari iz’Inkotanyi ku buryo bashyize imbaraga mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kubiba urwango. Aba baturage 243 biganjemo urubyiruko, abarimu, abari mu nzego z’ibanze ndetse n’abatuye ku mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Benshi muri bo bavuga ko bamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayasomye mu bitabo, abandi bayize mu mashuri cyangwa bayumva mu itangazamakuru kuko icyo gihe babanaga n’ingabo zari iza RPA zibacungiye umutekano. Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’ingoro y’amateka y’urugamba…
Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 ya ruswa ngo asubizwe moto ye yari yafashwe nk’uko tubikesha urubuga rwa Interineti rwa polisi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu musore yafatiwe mu kagari ka Gashenyi mu murenge wa Rukomo, nyuma y’uko yari atwaye moto adafite ibyangombwa bibimwemerera, agashaka gutanga ruswa. Yagize ati:”Abapolisi bamuhagaritse ubwo yari abagezeho atwaye moto ifite nimero iyiranga RG 935 Y, bamwatse uruhushya…
Kuri uyu wa Kabiri, Koreya ya ruguru yateye ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cyaho. Koreya ya ruguru iteye izo misile nyuma y’umusi umwe iteye izindi zaterewe mu bwato bwo mu mazi. Igitangazamakuru cya leta kivuga ko uku ari ukwerekana ingufu za gisirikare kuri leta zunze ubumwe za Amerika na Koreya y’epfo. Mu mwaka ushize, Koreya ya ruguru yateye misile nyinshi, harimwo zimwe zateye n’ubwoba Koreya y’epfo n’Ubuyapani. Leta zunze ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo byahise bishyira imbaraga mu myitozo ya gisirikare ibyo bihugu byatangiye kuwa mbere. Ku musi wa mbere, Umuvugizi w’Ubunyamabanga bwa Leta zunze…
Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali. Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter, yashimye iyi ntambwe y’amateka itewe kuko kontineri za mbere za BioNTech zageze mu Rwanda. Yagize ati: “Uyu munsi ni intambwe ya mbere y’amateka nyuma y’uko kontineri za BioNTech zigeze mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka itatu umuntu wa mbere mu Rwanda agaragayeho icyorezo cya Covid-19.” Yakomeje ashimangira ko bizatuma bwa mbere muri Afurika hakorerwa inkingo za mRNA. Perezida Kagame yaboneyeho gushima itsinda ry’abagize BioNTech, by’umwihariko…
Kuri iki Cyumweru, umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi waguye mu Bubiligi aho yavurirwaga wageze mu Rwanda. Uwo murambo wakiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira, Abajenerali n’abandi basirikare bakuru ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Gen Marcel Gatsinzi yitabye Imna amu cyumweru gishize,yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille. Akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20. Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare “Ecole Supérieure d’Officiers Militaires (ESM)”, ahavana ipeti rya…
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Karongi yafashe Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wari ufite amasashe 22,200. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe ahagana saa tatu za mu gitondo biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati: ”Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko uyu mugabo acuruza amasashe, nibwo ahagana ku isaha ya saa tatu abapolisi bamuhagaritse mu kagari ka Birambo ko mu murenge wa Gashari, bamusatse bamusangana amapaki 111 arimo amasashe 22200.” Akimara gufatwa yabwiye Polisi ko ayo…
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko no 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yasobanuriye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ko impamvu zatumye hakorwa umushinga w’itegeko harimo kugabanya amasaha y’akazi, kurengera umugore utwite no kugenera umugabo ikuruhuko cyo kubyara. Zimwe mu mpinduka ziri mushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda: amasaha y’akazi, yabaye 40 avuye kuri 45, kurinda umugore utwite aho umukoresha abujijwe gusesa amasezerano y’umurimo w’umugore kubera gutwita ndetse n’Ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo.
Indwara ya Hémorroïdes n’indwara ifata mu nzira umwanda unyuramo usohoka mu gihe cyo kwituma ibikomeye, igaragazwa n’uko mu kibuno hajemo utubyimba cyangwa utuntu tumeze nk’uturegeya icyo gihe biba ari umubiri w’imbere ari wo mu by’ukuri witwa Hémorroïdes wasohotse ukagaragara hanze kimwe n’uko bishoboka ko wayirwara ariko ntizisohoke. Hémorroïdes ni umubiri buri muntu wese aba afite. Uba mu kibuno ku musozo w’aho umwanda usohokera,nk’uko Dr. Georges Ntakiyiruta Inzobere mu kuvura abantu akoresheje kubababaga, abisobanura. Ati “Ni nk’utuntu mbese twagereranya n’inzugi zihafunga, zifatanyije n’indi myanya irimo inyama, zituma iriya nzira umwanda unyuramo ushobora gukora neza uko bikwiye, hakifunga cyangwa hakifungura mu gihe…
Abanyamuryango ba GAERG umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakowerewe Abatutsi, bavuga ko bishimira ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu gitekanye, cyunze ubumwe kandi gitera imbere. Mu gikorwa cyiswe ”GAERG turashima”, abanyamuryango ba GAERG bavuze ko kuba bararokotse ari iby’agaciro gakomeye, bakaba bashima ababigizemo uruhare n’abababaye hafi mu rugendo rwo kwiyubaka. Nyuma yo kurokoka bavuga ko imwe mu nshingano bafite ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose. Mu kiganiro ku kubaho kuzana impinduka, Pastor Antoine Rutayisire wo mu itorero Anglicani ry’u Rwanda yabwiye abanyamuryango ba GAERG ko amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye kuyapfusha…
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu isanga igihe kigeze ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwe mu mashuri yose, kubera ko inyinshi mu mbogamizi zatumaga atigishwa uko bikwiye zitakiriho. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo gitegura ingendo abagize komisiyo y’ubumanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda bazagirira hirya no hino mu gihugu bareba uko amateka ya Jenoside yigishwa mu mashuri, bamwe mu basenateri bagaragaje zimwe mu mbogamizi zatumye aya mateka atarakomeje kwigishwa mu mashuri yose by’umwihariko mu cyiciro cy’amashuri abanza. Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ku bufatanye bw’iyi minisiteri n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, amateka y’u Rwanda…