Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya, aho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta. Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wari warashyizwe muri uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021. Mu zindi mpinduka zakozwe n’umukuru w’Igihugu, Dr. Ildephonse Musafiri wari usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa SPC [Strategy and Policy Council ] mu biro bya Perezida, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari…
Author: Bruce Mugwaneza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burizeza abahinzi bo muri aka karere ko nta wuzongera kugira imbogamizi zo guhinga nta fumbire mvaruganda, yunganirwa na Leta, bitewe no kutagira icyangombwa cy’ubutaka. Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, No 001/2022, yo ku wa 01/01/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (Ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure), harimo nkunganire ya Leta, mu gihembwe cya 2022B&C kugeza tariki 30/06/2022, agena ko umuhinzi ushaka imbuto n’ifumbire byunganirwa na Leta, abisaba akoresheje ikoranabuhanga rya “Smart Nkunganire System – SNS). Mu byangombwa uwo muhinzi agomba kuzuza muri iri koranabuhanga, harimo na nimero z’ubutaka (UPI number), igihe cyose ubutaka bufite nimero y’ubutaka itangwa n’Ikigo cy’Igihugu…
Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha aho yacyenera gutekereza ku kwegura kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora inshingano ze. Yabivuze ubwo yari ashoje uruzinduko rwe muri Canada, aho yasabye imbabazi abasangwabutaka. Uru ruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n’iminsi y’akazi kenshi. Papa Francis, w’imyaka 85, yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze kandi ko azayoborwa n’Imana ku gihe azeguriraho, mu gihe byaba bibayeho ko acyenera kwegura nk’uko tubikeshya Daily Mail. Ari mu igare ry’abarwayi mu ndege iva mu gace k’Amajyaruguru ka Canada kitwa Arctic yerekeza i…
Mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga Nyafurika w’Umugore uba ku itariki ya 31 Nyakanga buri mwaka, umuryango uharanira agaciro n’iterambere by’Umunyafurika (Pan Africa Movement )uratangaza ko nubwo uyumunsi mu Rwanda aribwo ugiye kwizihizwa ku nshuro ya mbere, ariko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo rufatanyije n’ibindi bihugu kuzamura iterambere ry’umugore mu nzego zitandukanye. Ni ubwambere mu Rwanda uyu munsi ugiye kwizihizwa nyuma y’imyaka 60 utangiye kwihizwa muri Afurika, gusa ngo hari ingingo nyirizina zatumye uyumunsi utegurwa mu Rwanda. Twagirimana Epimaque umuyobozi mukuru wungirije w’Umuryango Uharanira Iterambere no Kwigira kw’Afurika (Pan African Movement) Ishami ry’u Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko…
Ukraine yasabye ko Umuryango w’Abibumbye (UN) n’Umuryango Utabara Imbabare, Croix-Rouge, bemererwa gukora iperereza ku mpfu z’imfungwa zirenga 50 z’intambara z’Abanya-Ukraine, mu gitero mu gace kigaruriwe. Ukraine n’Uburusiya byakomeje gushinjanya kugaba igitero kuri iyo nkambi bari bafungiwemo. Hari videwo y’Uburusiya bivugwa ko itagenzuwe ya nyuma y’icyo gitero igaragaza ikirundo cy’ibitanda bigerekeranywa byasenyutse hamwe n’imirambo yabaye amakara. Biracyari urujijo kumenya bya nyabyo icyabaye muri iyo nkambi y’imfungwa y’i Olenivka, igenzurwa n’abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya bo mu yiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk. Croix-Rouge yavuze ko irimo gusaba kugera kuri iyo gereza kugira ngo ifashe mu guhungisha no kuvura abakomeretse. Ukraine ivuga ko…
Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi Adolf Hitler yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni 1.1 y’amadolari (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) nk’uko tubikesha Sky News. Iyi saha yo mu bwoko bwa Huber, yagurishijwe ku muntu utatangajwe izina, igaragaza ikirango cya swastika cy’aba Nazi, ndetse iriho inyuguti AH, zitangira izina Adolf Hitler. Abategetsi b’Abayahudi bamaganye iyo cyamunara mbere yuko ibera mu nzu ya cyamunara y’ibyaranze amateka izwi nka Alexander Historical Auctions, iri muri leta ya Maryland. Ariko iyo nzu ya cyamunara – mu gihe cyashize na bwo yagurishije ibirango by’amateka…
Ku ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu akarere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha. Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, yitabiriwe n’abagera kuri 306 baturutse mu turere twose tw’intara y’amajyepfo, yari afite insanganyamatsiko igira iti ” Uruhare rw’Urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.” Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yasabye uru rubyiruko kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ituze n’umutekano w’abanyarwanda. Yagize ati : ” Twese tuzi uruhare rw’umutekano mu buzima bw’abaturage, imibereho myiza n’iterambere haba…
Umuhanzikazi Shakira yasabiwe n’ubushinjacyaha bwo muri Espagne igifungo cy’imyaka umunani kubera ibyaha byo kunyereza imisoro akurikiranyweho. Ubushinjacyaha bwo muri Espagne bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo kugeza mu rukiko ikirego bukurikiranyemo umuhanzikazi Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye cyane nka ‘Shakira’ ku byaha byo kunyereza imisoro ndetse bumusabira ko yahanishwa gufungwa imyaka umunani. Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya 2012 na 2014, Shakira w’imyaka 45 atigeze yishyura Leta ya Espagne umusoro ku arenga miliyoni 45€ yinjije muri iyo myaka. Bivugwa ko ibyo uyu muririmbyikazi w’icyamamare yakoze binyuranyije n’amategeko kuko ngo mu 2011 aribwo yagiye gutura muri Espagne nyuma y’uko yinjiye mu rukundo byeruye n’uwahoze…
Abahanga mu buzima baburiye abantu ko zimwe mu ndwara z’umwijima iyo zitavuwe neza, zitera ibibazo birimo indwara y’urushwima na cancer z’umwijima, basabwe kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Umuyobozi w’umuryango ROFAH w’abarwaye Hepatite ndetse n’abafite ababo bayirwaye, Dr. Mukabatsinda Constance agaragaza ko mu bihe byo hambere bitari byoroshye kwivuza izi ndwara. Yagize ati “Muri 2007 kugeza 2009 kuvura umuntu hepatite byatwaraga miliyoni 12, ufite ubwishingizi we yishyuraga miliyoni 2, kuba uyu munsi abantu bavurwa ku buntu ni igitangaza, hari abantu batinya akato ugasanga batajya kwipimisha cyangwa se bamara kwipimisha bakicecekera kugira ngo hatagira ubimenya, abo bakeneye gukangurirwa kwivuza…
Ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuhira ibihingwa ryatumye abahinzi bo mu karere ka Bugesera batagihangayikishwa no kubura imvura, ahubwo izuba ryatumaga barumbya ribabera igisubizo mu kubona umusaruro. Kubona umusaruro ku muhinzi wo mu karere ka Bugesera, ngo byari amahirwe, bitewe n’ikirere cyo muri aka karere cyidatanga icyizere ku bakora uwo mwuga. Tuyizere Emanuel umaze imyaka 9 akorera ubuhinzi bw’umwuga mu murenge wa Rweru, avuga ko “Kubera aka karere kabamo izuba cyane, warahingaga izuba rikaba riraje hakiri kare. Kweza byari amahirwe mbese.” Uretse kutagira icyizere ko bazeza, Tuyizere avuga ko banahingaga igihe gito. “Guhera mu kwa Kane nta wongeraga guhinga, kugeza igihe cy’imvura…