I Goma mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo,biriwe mu muhango wo gushyingura abantu 10 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ONU. Uyu muhango wabere ku kibuga cy’umupira cya Goma, witabiriwe n’abarenga 5000, ubaye nyuma y’iminsi ine habaye uwundi wo kwibuka abakozi ba ONU baguye muri iyo myigaragambyo. Imyigaragambyo yabereye i Goma mu Cyumweru gishize, ikorwa n’Aba-Congomani bavugaga ko babajwe n’uko abasirikare ba ONU bo mu itsinda rishinzwe kubungabunga umutekano no kugarura amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) bananiwe kubarinda ibitero by’inyeshyamba. Benshi mu biciwe muri iyo myigaragambyo bari munsi y’imyaka 30, uwari muto muri bose akaba yari umwana w’imyaka 11…
Author: Bruce Mugwaneza
U Rwanda ntirwemera raporo yakozwe n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), zivuga ko ngo hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko hari Ingabo z’u Rwanda zagiye kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ngo zifatanya n’inyeshyamba za M23 zirwanira mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ndetse ngo u Rwanda rukaba rutanga intwaro n’izindi nkunga kuri uwo mutwe wa M23. U Rwanda rwavuze ko ntacyo rwavuga kuri raporo itarasohoka, nk’uko byasobanuwe na Yolande Makolo mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko harimo ibirego bitari ukuri byagombye kubanza kwitonderwa. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo Muri iryo tangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda…
Ubushinwa bwarashe ibisasu bya misile hafi ya Taiwan, bijyanye n’imyiyereko yakurikiye uruzinduko rw’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika Nancy Pelosi kuri icyo kirwa. Taiwan yavuze ko Ubushinwa bwarashe misile 11 zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ mu mazi ari mu nkengero z’inkombe zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba no mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Taiwan. Ubuyapani bwavuze ko misile eshanu z’Ubushinwa zaguye mu mazi y’Ubuyapani, busaba ko iyo myiyereko “ihagarara aka kanya”. Ubushinwa bwabonye urwo ruzinduko rwa Pelosi nk’imbogamizi ku cyo buvuga ko ari uburenganzira bufite kuri Taiwan. Ubushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwikuyeho kuva mu mwaka wa 1950, izageraho ikabusubizwaho no ku ngufu…
Muri iki gihe cy’imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2022 (Expo 2022) ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya ryo ya 25, Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye abaryitabira. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama. CP Kabera yasabye buri wese uri mu imurikagurisha, kwizera umutekano waba uwe bwite ndetse n’uw’ibicuruzwa bye. Yagize ati: “Iri murikagurishwa mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25 kandi kuba rikomeza kubera hano ni ukubera ko hari umutekano kandi uzakomeza…
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu(NIDA) bwatangaje ko umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by’ingenzi ku indangamuntu wahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa. Muri iyi nkuru dukesha RBA, NIDA ivuga ko ibikoresho byari byaraguzwe kubera uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k’iki kigo, cyane ko gikataje mu ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2006, ni bwo guverinoma y’u Rwanda yemeje ishyirwaho ry’indangamuntu ikomatanyijeho ibyangombwa by’ingenzi umuntu akenera birimo nk’uruhushya rwo gutwara imodoka ndetse n’impamyabumenyi aho mu gihe iyo ndangamuntu yaba yashyizweho bitari kuba bikiri ngombwa ko uyifite agira ikindi cyangombwa yitwaza mu byari kuba byarakomatanyirijweho. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari…
Abahinzi b’imboga mu karere ka Rulindo, baravuga ko n’ubwo ibiciro by’inyongera musaruro byiyongereye ariko ifumbire ibageraho ku gihe bityo ntibidindize ibikorwa byabo by’ubuhinzi. Aba bahinzi, bakorera ubuhinzi bwabo mu gishanga cya Bahimba, banibumbiye muri Koperative COVAMABA, barishimira ko babasha kubona ifumbire ku gihe, bityo bikabafasha guhinga kare no kubona umusaruro nubwo batabura kugaruka ku kuba ibiciro by’ayo byariyongere. Haragirimana Jean de Dieu, ni umwe mu bahinzi bakorera muri iyo Koperative , avuga ko ikibazo cyo kuba ibiciro by’ifumbire byariyongereye, gihuriweho n’abahinzi benshi ariko ko Koperative ibareberera igerageza uko ishoboye ngo abahinzi babone ifumbire. Yagize ati “Urebye ibyo ngibyo, muri rusange…
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rwatangije gahunda yo gutanga doze ya 2 ishimangira y’urukingo rwa COVID-19. Iyi Minisiteri yavuze ko” Guhera ku wa Mbere tariki ya 8 Kanama 2022, iyi doze izatangira gutangwa kuri site zose z’ikingira hibandwa ku bakuze bari hejuru y’imyaka 60 n’abandi bafite intege nke z’umubiri.” Ibi bitangajwe nyuma y’aho ibipimo bimaze iminsi bitangazwa n’iyi minisiteri, bigaragaza ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19, yiyongereye aho bangana n’ijanisha rya 63(0.3%) mu gihe cy’iminsi 7.
Abakora ubuhinzi bw’urutoki bo mu Karere ka Rulindo ko mu Ntara y’Amajyaruguru, barasaba ko bajya bahabwa amahugurwa ajyanye n’ubu buhinzi, kuko ngo bahinga uko babyumva nyamara ngo mu gihe babona amahugurwa byabafasha kuzamura umusaruro wabo haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi, ibyatuma babasha kwihaza ndetse bagasagurira n’amasoko. Abahinzi batugaragarije izi mbogamizi, n’abo mu Murenge wa Tumba, bahinga urutoki rwiganjemo insina zitanga imineke zizwi nka Fiya, aho bavuga ko batajya bahugurwa, nyamara atari uko amahugurwa adatangwa, ahubwo ari uko ngo iyo igihe cyo guhugurwa kigeze abashinzwe kubagezaho ayo makuru no guhitamo abahinzi b’intangarugero bagomba guhugurwa, ngo bijyanirayo benewabo kandi ngo…
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana yatangaje ko ambasade iri gukurikirana ikibazo cy’Umunyarwandakazi Teta Sandra uvugwaho guhohoterwa na n’umuhanzi Weasel Manizo babyaranye. Hamaze iminsi havugwa inkuru y’iri hohoterwa rikorerwa Teta Sandra nyuma yuka hagaragaye amafoto ye yuzuye inkovu umubiri wose yatewe n’inkoni yakubiswe na Weasel. Iri hohoterwa ryahagurukije abantu batandukanye barimo n’ibyamamare byo mu Rwanda no muri Uganda, basaba ko Weasel aryozwa iri hohoterwa akorera uyu Munyarwandakazi bafitanye abana babiri. Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko bari gukurikirana iki kibazo. Yagize ati “Turi kugikurikirana. Ababyeyi be [ba Teta Sandra] bari hano,…
Sosiyete Sivile yo mu mujyi wa Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamenyesheje MONUSCO ko badashaka kongera kubona imodoka zabo ziri mu mihanda. Ibi byagarutsweho mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 na sosiyete sivile yo muri uyu mujyi wa Butembo. Umujyi wa Butembo ni umwe mu bashegeshwe n’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO aho yaguyemo ubuzima bw’abantu 13 barimo n’abo bivugwa ko bishwe n’abasirikare ba MONUSCO nubwo yo yabihakanye. Sosiyete sivile yo muri aka gace ka Butembo yashyize hanze ririya tangazo kuri uyu wa Gatatu, yahamagariye abatuye muri uyu Mujyi kwitabira imyigaragambyo iteganyijwe uyu munsi ku…