Muri iki gihe cy’imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2022 (Expo 2022) ririmo kubera i Gikondo mu karere ka Kicukiro ku nshuro ya ryo ya 25, Polisi y’u Rwanda yijeje umutekano usesuye abaryitabira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,  Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama.

CP Kabera yasabye buri wese uri mu imurikagurisha, kwizera umutekano waba uwe bwite ndetse n’uw’ibicuruzwa bye.

Yagize ati: “Iri murikagurishwa mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 25 kandi kuba rikomeza kubera hano ni ukubera ko hari umutekano kandi uzakomeza kubungabungwa.”

John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yijeje abitabira Expo 2022 umutekano usesuye

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’impanuka zishobora gutera inkongi ku buryo bwihuse, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ryateganyije ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko imurikagurisha ari amahirwe yo kwagura ubucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati:” Imurikagurisha rihuza abamurikabikorwa batandukanye baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, bazanye ibicuruzwa binyuranye. Aya ni amahirwe akomeye yo gusangira ubunararibonye no guhanga udushya mu bucuruzi nk’uko byagiye bigaragara mu mamurikagurisha yabanjirije iri ry’uyu mwaka.”

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome yafunguye ku mugaragaro Expo 2022

Yakomeje avuga ko kuva hatangizwa imurikagurisha mu myaka 25 ishize, hagiye habaho impinduka cyane cyane mu ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivisi ku bamurikabikorwa.

Bapfakurera Robert, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera,  yavuze ko imurikagurisha ari urubuga ruhuza abashoramari batandukanye n’ibigo by’ubucuruzi bikabafasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Abamurikabikorwa 480 nibo biyandikishije muri iri murikagurisha rya 2022, ryitabirwa n’ababarirwa hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi 10 buri munsi.

Minisitiri Ngabitsinze Jean Chrisostome yerekwa bimwe mu biri kumurikirwa muri Expo 2022
Share.
Leave A Reply