Author: Bruce Mugwaneza

Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura wari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yahawe ku mugaragaro ishingano zo kuba Umuyobozi mushya w’Ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo. ACP Felly Bahizi uhawe kuyobora ibikorwa bya Polisi yose iri muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka UNMIS, yasimbuye Umunya-Ghana; Francis Yiribaare. Mbere y’uko ahabwa izi nshingano muri Sudani y’epfo, ACP Rutagerura yari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali (RPC). Igikorwa cyo kumuha izi nshingano ku mugaragaro cyabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS mu murwa mukuru Juba, ku wa Gatatu, tariki…

Read More

Mu Rwanda, ku nshuro ya 18 hagiye kuba umuhango wo kwita izina abana b’ingangi 20. Ni mu muhango uzaba tariki 2 Nzeri, ukaba uzakorwa imbonankubone. Uyu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze wari umaze imyaka ibiri uba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19. Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruvuga ko urwego rw’ubukerarugendo rutangiye kwijajara nyuma yo gushegeshwa n’icyorezo cya COVID19 muri iyi myaka 2 ishize. Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB Ariella Kageruka, avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari warangiye mu muri Kamena 2022, ubukerarugendo bwinjirije igihugu asaga miliyoni 160 z’amadorali, ni ukuvuga…

Read More

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kirasaba Abaturarwanda bose, n’abamaze kubarurwa, kudasiba nimero zashyizwe ku nzu za bo, nibura kugera mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda, kuko zizongera zikifashishwa mu rindi barura rito bita ‘Genzura’. Kuva tariki 16 kugera tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hari gukorwa ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya gatanu. Mu rwego rwo korohereza umukarani w’ibarura kumenya umubare w’ingo azabarura kandi akazibarura nta na rumwe yibagiwe, buri rugo ruteganwa kubarurwa rwashyizweho nimero iruranga. Ni nimero abaturage bavuga ko batarabarurwa yarifite agaciro, ariko ngo nyuma yo kubarurwa bumva ko nta cyo zikimaze. Uyu yagize ati “Mbere nibwo yarifite agaciro…

Read More

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ubwato bw’umuryango wabibumbye butwaye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine bwerekeza muri Ethiopia. Ubu bwato bwahagurukiye ku cyambu cya Pivdenny giherereye mu Majyepfo ya Ukraine bwikoreye toni zigera ku 23 000 zoherejwe muri Afurika, nk’uko Minisiteri y’ibikorwaremezo ya Ukraine yabitangaje. Mu butumwa yanyijije ku rubuga rwa Telegram, yavuze ko “Ubwato bwa Brave Commander butwaye ingano zoherejwe muri Afurika bwahagurutse ku cyambu cya Pivdenny. Muri iki gitondo, ubwato butwara iyo mizigo bwerekeje ku cyambu cya Djibouti, aho ibyo binyampeke bizashyikirizwa abo bigenewe muri Ethiopia.” Iyi minisiteri yatangaje ko izi toni 23 000 z’ingano zoherejwe muri Afurika ku ruhare rwa…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti wa Amoxicillin 125 gm/5ml Oral Suspension (SPAMOX), ufite numero wakoreweho ya X0928. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu, avuga ko iri tangazo rireba abinjiza imiti mu gihugu, abaranguza imiti bose, abacuruza imiti bose, abaganga bose, amavuriro ya Leta n’ayigenga n’abakoresha imiti bose. Guhagarika uyu muti Rwanda FDA yashingiye ku itegeko No 003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8, igika cya 2 n’icya 13. Hashingiwe kandi kuri raporo zakiriwe…

Read More

Perezida w’Uburusiya yemeje ko agiye kwagura imibanire yubaka kandi muri byinshi hamwe na Korea ya Ruguru, ibihugu bisangiye kuba umwanzi wabyo ari Amerika. Mu ibaruwa yoherereje mugenzi we Kim Jong Un ku munsi w’ubwigenge bwa Pyongyang, Vladimir Putin yavuze ko ibyo bizaba biri mu nyungu z’ibihugu byombi. Mu gusubiza, Kim yavuze ko ubucuti bw’ibihugu byombi bwahereye mu ntambara ya kabiri y’isi aho batsinze Ubuyapani. Kim yanavuze ko ubucuti bwa Korea ya Ruguru n’Uburusiya bwavutse mu ntambara yo kurwanya Ubuyapani kandi ko bwakomeje bukaguka mu kinyejana nyuma y’ikindi. Yongeraho ko ubwo bucuti n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu bwageze ku rwego rwo hejuru,…

Read More

Umukandida w’ihuriro ry’amashyaka rya Azimio La Umoja, Martha Karua wari wagenwe na Raila Odinga nk’uzamubera visi Perezida, yaragagaje ko atemera ibyavuye mu matora yegukanywe na William Ruto nk’ umukuru w’igihugu ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta. Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, nibwo byatangajwe ko William Ruto wari umaze imyaka 10 ari Visi Perezida wa Kenya ari we watorewe kuyobora iki gihugu ku majwi 50,49%, atsinze Raila Odinga bari bahanganye , cyane ugereranyije n’abandi bakandida-Perezida babiri. Nyuma gato y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora yabaye ku wa 9 Kanama, Karua yagize ati “Ntibirangiye.” Abayobozi bo mu ihuriro rya Azimio La Umoja bavuze ko haba…

Read More

Abasirikare bakuru 23 baturutse mu bihugu 10 by’Afurika batangiye amahugurwa azabafasha guhugura abandi mu bijyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi no gucunga umutekano mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana mu bihe by’intambara. Ni amahugurwa ahabwa abasirikare bakuru 23 bo mu biguhugu 10 by’Afrika, agamije kubongerera ubumenyi mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi nabo bakazaba abarimu mu bihugu byabo. Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa ari kubera mu kigo cy’Igihugu Rwanda Peace Academy giherereye mu karere ka Musanze, Col. Rtd Jill Rutaremara, Umuyobozi mukuri w’icyi kigo yavuze ko aya mahugurwa yihariye kuba ari guhabwa aba basirikare bakuru ndetse…

Read More

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Kenya, yemeje ko William Ruto yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ahanganyemo na Raila Odinga. Ibi byavuye mu matora yabaye mu cyumweru gishize, byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko William Ruto yagize amajwi 50.49 % mu gihe Raila Odinga yagize 48%. William Ruto wari wiyamamaje ku nshuro ya mbere kuri uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya nyuma y’imyaka 10 ari Visi Perezida wa Uhuru Kenyatta usoje manda ze. Gusa…

Read More

Imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro cyangwa idahemberwa [Unpaid Care Work (UCW)] ikorwa n’abagore kuko abagabo baba bumva itabareba, igaragara nk’ikibazo kigira ingaruka mbi zirimo no kudindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange. Iyi mirimo ahanini itizwa umurindi n’amateka ndetse n’imyumvire by’Abanyarwanda bo hambere, aho bavugaga ko hari igenewe umuntu w’igitsina runaka, irimo: guteka, kuvoma, gukora isuku mu rugo, kurwaza abarwaye, kwita ku bana, kumesa, gushaka ibicanwa n’iyindi. Mu bushakashatsi ActionAid Rwanda yakoreye mu Turere 9 mu mwaka wa 2020, bwari bugamije kugaragaza icyo iyi mirimo ibangamira ku gutuma umugore atagira amahirwe mu mirimo yindi igamije guteza imbere umuryango, nko gukorera…

Read More