Mu Rwanda, ku nshuro ya 18 hagiye kuba umuhango wo kwita izina abana b’ingangi 20. Ni mu muhango uzaba tariki 2 Nzeri, ukaba uzakorwa imbonankubone.

Uyu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze wari umaze imyaka ibiri uba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID19.

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruvuga ko urwego rw’ubukerarugendo rutangiye kwijajara nyuma yo gushegeshwa n’icyorezo cya COVID19 muri iyi myaka 2 ishize.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB Ariella Kageruka, avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari warangiye mu muri Kamena 2022, ubukerarugendo bwinjirije igihugu asaga miliyoni 160 z’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyari 170 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe muri 2019 uru rwego rwari rwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 200 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 200 Frw.

Kuva umuhango wo kwita izina abana b’ingagi watangira izigera kuri 354 ni zo zahawe amazina.

Share.
Leave A Reply