Author: Bruce Mugwaneza

Abahinzi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda, kuko rishobora kubakoma mu nkokora bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uba mucye. Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Gakenke, baravuga ko bitewe n’ibiciro bavuga ko bihanitse bahitamo, bahitamo kugabanya ubuso bahingagaho cyangwa se bagasaranganya ku bihingwa ifumbire nkeya baboneye ubushobozi. Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke nibo batubwiye ibi, ubwo twabasanganga mu bikorwa by’ubuhinzi bw’igihembwe cy’ihinga cya 2023A. Umwe yagize ati “Kubona ifumbire rwose biratugoye kuko ryarahenze. Urabona aha mpinga ko ari hanini, kugirango rero nzapfe kubona ifumbire biransaba ubushobozi bwinshi.” Akomeza avuga ko “Ngura iryo nshoboye (ifumbire), nkagenda nshyiraho…

Read More

Abahinzi b’imboga mu karere ka Rulindo, baravuga ko bakomeje gucibwa intege no kutagira isoko hafi bazigemuraho ngo bigatuma n’abaje kubagurira ku mirima yabo babahenda bityo bikadindiza iterambere ryabo. Ibi n’ibivugwa n’abahinga imboga rwatsi mu gishanga cya Gacuragiza giherereye mu murenge wa Shyorongi, bavuga ko bagorwa no kuba badafite isoko hafi, bigatuma bajya kurishaka kure n’abaje kubagurira ku mirima ngo bakabahenda. Umusaruro w’aba bahinzi kuri ubu ababishoboye baza kuwugurishiriza mu mu mujyi wa Kigali, i Nyabugogo , ahazwi nko kwa Mutangana, abadashoboye kujyayo, bashaka abo batuma bafite amagare, maze uwo batumye akishyurwa amafaranga 10 kuri buri mufungo w’imboga atwaye. Uyu utwaye…

Read More

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gusatira isanduku y’umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II avuye mu murongo w’abantu benshi bakomeje kumusezeraho mu ngoro y’inteko ishingamategeko ahazwi nka Westminster Hall. Yafashwe ashinjwa kurenga ku itegeko ry’ituze rusange ajya gufungwa, nk’uko polisi yo mu mujyi wa London yabitangaje. Ibi byabaye ahagana saa yine z’ijoro kuwa gatanu ku isaha yaho muri iyi ngoro y’Inteko Ishingamategeko y’Ubwongereza, nk’uko itangazo ribivuga. Amashusho arimo kwerekanwa Live aho gusezera ku mwamikazi birimo kubera yahise ahagarikwa by’umwanya muto mu gihe ibi byari bibaye. Itangazo rya polisi y’uyu mujyi izwi nka Scotland Yard rigira riti: “Ahagana saa 22:00 kuwa gatanu tariki…

Read More

Abapolisi 27 bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Police Marine Unit) basoje amahugurwa y’ibanze yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu gihe cy’amezi abiri. Muri aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Nzeri, yitabiriwe n’abapolisi batangiye akazi muri iri shami, bahawe ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, harimo ubumenyi bw’ibanze ku mutekano wo mu mazi, Ubutabazi bw’ibanze, Kwirwanaho no gutabara uwarohamye mu mazi, ubumenyi bwo koga, gufunga no gufungura ubwato, imiterere n’imikorere ya moteri y’ubwato n’andi atandukanye. Umuyobozi w’ishami rya Marine, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye,…

Read More

Perezida Paul Kagame yahagaritse Shema Maboko Didier ku mwanya w’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. None tariki ya 16 Nzeri 2022, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yahagaritse Shema Maboko Didier kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka 2. Iri tangazo riragira riti “None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).” Mu itangazo, ntihavuzwe impamvu yo guhagarikwa kwa Shema Maboko Didier ndetse ntihatangajwe niba ahagaritswe by’agateganyo cyangwa burundu. Bwana Shema Maboko Didier wahoze ari umusifuzi wa Basketball yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri…

Read More

Mu rwego rwo gufata neza umusaruro w’ubuhinzi, hirya no hino mu gihugu hubatswe ubuhunikiro ndetse n’ubwanikiro. Hari n’ubwo abahinzi ubwabo biyubakira buzwi nk’amahangari. Gusa bamwe mu bakora ubuhinzi mu karere ka Rulindo bakaba bavuga ko kutagira ubuhunikiro bw’umusaruro wabo bituma wangirika cyangwa bakawusesagura nyuma bikabasiga mu gihombo. Abatugaragarije izi mbogamizi, ni abakorera ubunzi mu murenge wa Bushoki umwe mu mirenge ifite imisozi miremire ihingwamo ibirayi, amashaza, ingano, ibigori n’ibindi. Bavuga ko buri muhinzi abika umusaruro we iwe murugo, cyangwa akawugurisha vuba kuko adafite aho kuwushyira. Nzamwitakuze Therese avuga ko ”Ubungubu ntaho kuwushyira (umusaruso) dufite. Umuturage agomba kwishyirira munzu iwe. Niyo…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangaje ko kuva tariki 3/10/2022 izatangira gukingira COVID-19 abana bafite imyaka 11 kugeza ku myaka itanu (5). Ibi n’ibitanganzwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse, aho avuga ko hazakoreshwa inkingo zihariye zagenewe abana. Yagize ati “Ikiciro cy’abana b’imyaka 11 kugera ku myaka 5, tuzabakingira dukoresheje inkingo zihariye zakozwe zigenewe abana, ntabwo ari kimwe n’izo dusanzwe dukoresha. Rero izo nkingo zamaze kugera mugihugu cyacu kandi zamaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buvuzi ariko n’ibindi bigo bishinzwe kwemeza imiti n’inkingo haba no mu Rwanda zarazemeje.” Akomeza avuga ko izi Doze z’inkingo zihariye z’abana, zimaze…

Read More

Mu karere ka Bugesera, abahinzi baravuga ko bagorwa no kutagira aho bahurira cyangwa banika umusaruro wabo w’umuceri, bityo hakaba hari ugenda utakara munzira mu gihe bari kuwujyana aho bawutunganyiriza. Ikibazo cy’ibikorwaremezo bifasha mu buhinzi bidahagije, ni kimwe mu bibazo bikigaragara hirya no hino mu gihugu. Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr Edourad Ngirente, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka ya 12 y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF) Yabereye mu Rwanda kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 9 Nzeri uyu mwaka. Yasabye ko habaho ishoramari mu bikorwaremezo, kugira ngo umusaruro wangirika mu gihe cyo gusarura…

Read More

Kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 16 Nzeri 2022,nibwo Bamporiki Edouard yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, urubanza rwe rurasubikwa ku mpamvu z’uko yagaragaje ko nta mwunganizi afite. Iburanisha ubwo ryari ritangiye, Bamporiki yahise abwira umucamanza ko afite imbogamizi z’uko nta mwunganizi afite. Yavuze ko uyu munsi mu rugaga rw’abavoka hari kuba amatora bityo ko umwunganizi we atabonetse kuko yayitabiriye. Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku wa 05 Gicurasi 2022 anatangira gukorwaho iperereza, anategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe. Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter…

Read More

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagize itsinda ry’abapolisi riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (RWAFPU-3) mu Mujyi wa Juba kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021 n’abandi bapolisi 27 bihariye (IPOs) bambitswe imidari y’ishimwe. Umuhango wo kwambika imidali aba bapolisi wari uyobowe n’uwungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Guang Cong. Ni umuhango kandi witabiriwe n’uhagarariye abapolisi b’umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo, Madamu Christine Fossen, Umuyobozi wungirije  w’abapolisi b’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo; Murat Isik, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa; Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura n’uwaje ahagarariye umuyobozi wa Polisi…

Read More