Abahinzi b’imboga mu karere ka Rulindo, baravuga ko bakomeje gucibwa intege no kutagira isoko hafi bazigemuraho ngo bigatuma n’abaje kubagurira ku mirima yabo babahenda bityo bikadindiza iterambere ryabo.

Ibi n’ibivugwa n’abahinga imboga rwatsi mu gishanga cya Gacuragiza giherereye mu murenge wa Shyorongi, bavuga ko bagorwa no kuba badafite isoko hafi, bigatuma bajya kurishaka kure n’abaje kubagurira ku mirima ngo bakabahenda.

Mu gishanga cya Gacuragiza hahinzemo imboga 

Umusaruro w’aba bahinzi kuri ubu ababishoboye baza kuwugurishiriza mu mu mujyi wa Kigali, i Nyabugogo , ahazwi nko kwa Mutangana, abadashoboye kujyayo, bashaka abo batuma bafite amagare, maze uwo batumye akishyurwa amafaranga 10 kuri buri mufungo w’imboga atwaye. Uyu utwaye imboga kandi aba ameze nk’uranguriye umuhinzi kuko iyo avuye kwa Mutangana, aha umuhinzi amafaranga ari hagati ya 30 na 50 ku mufungo, nyamara ngo hari igihe aba yagurishije arenze ayo.

Ibi nibyo aba bahinzi baheraho bavuga ko bibahombya kandi byose bigaterwa n’uko badafite isoko hafi ngo bajye bazijyanirayo bazi igiciro gihamye bagomba kugurirwaho, ngo kuko bahabwa make nyamara bagera ku masoko bagasanga imboga ziri kugurwa menshi, nk’uko bivugwa n’abagore twasanze bari gusarura cyane ko iyo ugeze muri iki gishanga usanga aribo benshi.

Umwe yagize ati “Nta soko tugira, dutuma abanyamagare, nuko bagaruka bakaduha ayo bashatse. None se ko tutaba twajyanye ngo tumenye ayo babahaye! Nk’ubu dufite isoko hafi twajya tuzijyanirayo tukamenya n’ibiciro koko. Biduca intege.”

Undi yagize ati “Dutuma abafite amagare tukabaha 10 ku mufungo nuko bakazitujyanira kwa Mutangana, gusa baraturya kuko hari igihe tubaza amakuru tugasanga baduhaye make kandi bo babahaye menshi ariko nyine nta kundi twabigenza.”

Umucuruzi w’imboga mu isoko rya Kimisagara, avuga ko yahisemo kujya aza kuzikurira ku mirima y’aba bahinzi kuko azigura kuri make cyane ugereranyije n’uko yajya kuzigura ahandi kandi ko amafaranga yose abahaye bayemera.

Ati “Njye mfata igare nkiyizira hano kuko ayo mbahaye yose ntibayanga.”

Umucuruzi wa Kimisagara, aza kugurira imboga mu mirima kuko ziba zihendutse 

Ibibazo nk’ibi by’ibikorwaremezo bidahagije, biri mu bigiteye inkeke abahinzi kuko bikiri mu bituma umusaruro upfa ubusa ari mwinshi mu gihe cy’isarura, cyangwa bakagurisha ku biciro biri hasi cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko bitewe n’ingengo y’imari idahagije bugenda bwubaka ibikorwaremezo nk’amasoko cyangwa amakusanyirizo buhoro buhoro bityo ko n’aba bahinzi bazagerwaho.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, MUTSINZI Antoine, yagize ati “Nibyo koko isoko rirakenewe, ariko tugenda twubaka ibikorwaremezo nk’ibi, bitewe na budget ihari (ubushobozi buhari). Hari amasoko menshi hirya no hino mu karere tumaze kubaka, ariko n’aba uko ubushobozi buzagenda buboneka tuzabageraho.”

Bitewe nuko nta soko ribegereye, bahitamo gutuma abafite amagare kuzibagurishiriza kwa Mutangana 

Ubuhinzi bw’imboga rwatsi, buri mu bufatiye runini abahinzi kuko zisarurwa inshuro nyinshi kandi mu gihe gito.

Aba bahinzi b’imboga bibumbiye muri Koperative Icyerekezo Gacuragiza, ifite abanyamuryango 70. Gikora ku Tugali twa Rutonde na Kijabagwe twombi turi mu tugize Umurenge wa Shyorongi. 

Share.
Leave A Reply