Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yafashe urumogi rungana n’ibiro 247, hatabwa muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubitunda no kubikwirakwiza mu baturage. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeri, nibwo hafashwe uwitwa Fatisuka Laurent w’imyaka 39 y’amavuko na Hakuzimana Jean Claude w’imyaka 34, bafatiwe mu mudugudu wa Kabaga, Akagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo ubwo bari bazanye imodoka yo kurupakira. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’lburengerazuba, yavuze ko kugira ngo uru rumogi rufatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage. Yagize…
Author: Bruce Mugwaneza
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, nibwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse n’abasoje ikiciro rusange cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022. Aya manota agaragaza ko mu mashuri abanza, hatsinze abanyeshuri 206, 286 bangana na 90,69%, ni mu gihe mu kiciro rusange ho abatsinze ari 108,566 bangana na 85, 66%. Ugereranyije n’umwaka ushize, mu mashuri abanza baratsinze cyane mu gihe mu kiciro rusange ho habayeho gusubira inyuma. Imibare y’abanyeshuri batabashije gutsinda ibi bizamini, mu mashuri abanza ni 21,186, bangana na 9,31% mu gihe mu kiciro rusange ari…
Mu bikorwa byakozwe mu gihugu hose byahawe inyito ya ‘Usalama VIII-2022’ hafashwe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibitemewe gucururizwa mu Rwanda n’ibya magendu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 76. Usalama ni ijambo ryo mu rurimi rw’Igiswahili, risobanura ‘Umutekano’, akaba ari igikorwa gihuriweho na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) aho hakorwa imikwabu mu bihugu byose bigize Umuryango w’Ubufatanye w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasurazuba n’iy’Amajyepfo (EAPCCO na SARPCCO) mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha. Mu bikorwa by’iminsi itanu byatangiye ku itariki ya 19 Nzeri, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda…
Impuguke mu bijyanye n’Icyorezo cya Covid-19, zirashishikariza ababyeyi kwihutira gukingiza abana ba bo icyorezo cya Covid-19 kuko hari impungenge ko mu gihe cy’imvura nyinshi imibare y’abandura iki cyorezo ishobora kuziyongera kandi abana bakaba bari mu bazibasirwa cyane mu gihe baba batakingiwe. Kuva tariki ya 03 Ukwakira, 2022, abana bafite imyaka itanu kugera kuri 11, baratangira guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 rugenewe abana. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tarcisse, ubwo yari mu kiganiro kuri Televisiyo y’Igihugu, mu cyumweru gishize, yatangaje ko nubwo abana batakunze kwibasirwa n’Icyorezo cya Covid-19, byari ngombwa ko na bo bakingirwa iki cyorezo.…
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Kabandana Innocent amuha ipeti rya Lieutenant General. Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 26 Nzeri 2022, rivuga ko Perezida wa Republika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Mej. Gen Innocent Kabandana amuha ipeti rya Lieutenant General kubera ko asoje inshingano ze muri Mozambique, kandi ko bihita bikurikizwa. Hashize ukwezi hafi n’ibyumweru bibiri, Major General Kabandana Innocent ubu wabaye Lieutenant General asoje ikivi cye nk’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado,…
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda( MINISANTE),irasaba Abanyarwanda kuba maso kugira ngo icyorezo cya Ebola kitagera mu Gihugu. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko Ebola itaragera mu gihugu ariko agasaba Abanyarwanda gukurikirana amakuru yo mu karere bakanamenya abashyitsi babagendereye aho baturutse mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira icyi cyorezo cyanduka kandi cyica cyane. Yavuze ko u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’icyi cyorezo, rwiteguye kuko rufite ibikoresho bihagije bipima Ebola. Yagize ati “Turiteguye ibikoresho bya ngombwa birahari ndetse n’ibyo gusuzuma ndetse n’ibyo gupima Ebola.” Akomeza avuga ko iyi Minisiteri izakomeza kumenyesha Abaturarwanda amakuru ajyane na Ebola umunsi ku wundi nk’uko…
Francis Gakoza, ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Chairman Franco, afatanyije n’umukobwa we Ireen wendy, bashyize hanze indirimbo yiganjemo ubuzima bwa buri munsi n’akarengane by’Abamotari. Chairman Franco, w’imyaka 52 y’amavuko, akora umuziki we mu njyana ya Afrobeat, ari mu bahanzi bakuru hano mu Rwanda kandi akaba afite umwihariko wo kuba akorana umuziki n’umukobwa we w’imfura. Avuga ko yatangiye kuririmba mu 1982, ariko ntibyamushobokera ko abikomeza bitewe n’uko icyo gihe ababyeyi batabyemereraga abana mu buryo bworoshye. Ati “Ntabwo byakunze ko nkomeza gukora umuziki kuko ababyeyi ntabwo babitwemereraga, bumvaga ko umwana ugiye mu muziki aba ari kwangirika.” Byabaye ngombwa ko Chairman Franco, yubaha ababyeyi…
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu amacupa 6600 y’imitobe yitwa Novida mu buryo bwa magendu, ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu amacupa 6600 y’imitobe yitwa Novida mu buryo bwa magendu hifashishijwe inzira zitemewe zizwi nka Panya. Abafashwe ni uwitwa Girimbabazi Fiona w’imyaka 28 y’amavuko na Nsengiyumva Eliezer w’imyaka 37, bafatiwe mu gipangu giherereye mu mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, aho bari bamaze kwinjiza coaster ipakiyemo imifuka…
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2022, ari bwo amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye azasohoka. Ibi NESA yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter aho yagize iti “NESA yishimiye kumenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ ibisoza icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z’ amanywa.” Muri Nyakanga nibwo abanyeshuri 229.859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, ari nabyo bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye mu gihugu.…
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yirukanye Jenerali wari ushinzwe kuyobora ibikorwa byo gutanga ibikoresho ku gisirikare cy’iki gihugu byagabanyije umuvuduko muri Ukraine. Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije umukuru w’igisirikare cy’Uburusiya, yakuwe ku mwanya we ku wa gatandatu, nkuko minisiteri y’ingabo yabitangaje ku rubuga rwa Telegram. Iyi minisiteri yavuze ko uyu Jenerali, w’imyaka 67, “yarekuwe” kugira ngo abone uko ajya mu kandi kazi. Azasimburwa na Koloneli Jenerali Mikhail Mizintsev, wayoboye igikorwa cy’Uburusiya cyo kugota umujyi uri ku cyambu wa Mariupol muri Ukraine. Jenerali Bulgakov yari ashinzwe ibikoresho by’igisirikare cy’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2008. Ndetse ni we wari ushinzwe gutuma igisirikare cy’Uburusiya gikomeza…