Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), cyasohoye urutonde rugaragara ho bumwe mu bucuruzi bugenzurwa n’iki kigo, ababukora bakaba basabwe kwihutira kwiyandikisha ku biro by’Umurenge bakoreramo bitarenze kuwa 31-10-2022. Aba bacuruzi basabwe kwiyandikisha, “Hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire ndetse no guha serivisi nziza abakora ubucuruzi bugenzurwa na RICA.”
Author: Bruce Mugwaneza
Capt Ibrahim Traoré ukuriye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, ubu niwe mutegetsi w’igihugu ukiri muto muri ako karere. Ni umusirikare umenyereye intambara wagiye buhoro buhoro anenga ubutegetsi bw’uwo yahiritse ku “ingamba zidatanga umusaruro” mu kurwanya imitwe ya Islamic State na al-Qaeda. Capt Traoré kuwa gatanu yahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba, iba coup d’etat ya kabiri muri uyu mwaka muri Burkina Faso, ishobora gukerereza inzibacyuho yo guha ubutegetsi abasivile. Traoré w’imyaka 34, yatangiye igisirikare mu 2009 aho yabaye mu mitwe y’ingabo itandukanye irwana intambara mu burasirazuba n’amajyaruguru ya Burkina Faso. Muri Mutarama yari mu basirikare bafashije Damiba…
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Bugesera yafatiye moto yibwe yo mu bwoko bwa TVS RF 436 H mu rugo rw’uwitwa Frederick Rusanganwa ufite imyaka 38 y’amavuko, mu mudugudu wa Gakoni, akagari ka Kamabuye, mu murenge wa Shyara. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kw’iyi moto, kwaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto nyuma yo kuyibura aho yari yayiparitse ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri. Yagize ati:”Twahawe amakuru na nyiri moto avuga ko abuze moto ye aho yari iparitse, ubwo…
Polisi y’u Rwanda, iraburira abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi rusange kureka gufasha abakora ubucuruzi bwa magendu, batwara ibicuruzwa byabo byinjizwa mu Rwanda bitasorewe mu kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu. Ni umuburo waje ukurikira ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi butemewe byakozwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri, mu Karere ka Muhanga, ahafatiwe bus yari itwaye ibilo 1074 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko imyenda yafashwe yari iy’abantu batanu nabo batawe muri yombi. Yagize ati:” Twagendeye ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage, yavugaga ko…
Perezida wa Kenya William Ruto, yahaye amabwiriza minisitiri w’Imari yo gukata miliyari 300 z’amashilingi y’iki gihugu, ni ukuvuga miliyari ebyiri n’igice z’amadolari, mu mafaranga guverinema izakoresha uyu mwaka. Perezida Ruto yanavuze ko agamije kurushaho kugabanya ayo mafaranga no mu mwaka utaha, uretse ko atavuze umubare. Intego, avuga ko ari iyo mu mwaka wa gatatu igihugu kizaba gifite ubushobozi bwo kwitunga ndetse kikabasagura. Yagize ati: “Nahaye amabwiriza urwego rw’ikigega, yo gukorana na za minisiteri bagashaka uburyo bwo kuzigama miliyari 300 z’amashilingi mu ngengo y’imari y’uyu mwaka”. Perezida Ruto yabivuze mu ijambo rye rya mbere, yagejeje ku nteko ishinga amategeko. Yavuze ko…
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje igihe abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’abatsinze iby’ikiciro cya mbere cy’ayisumbuye, bakazatangira tariki ya 4 Ukwakira 2022. Ku wa 29 Nzeri 2022, nibwo MINEDUC yashyize ahagaraga amakuru avuga ko ababyeyi, ababyeshuri n’Abanyarwanda muri rusange bamenyeshwa ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere (S1) n’uwa kane w’amashuri yisumbuye (S4 na L3 TVET), bazatangira igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri 2022-2023 ku ya 4 Ukwakira 2022. Iri tangazo rya MINEDUC, rije nyuma y’iminsi ibiri itangaje amanota y’aba banyeshuri mu rwego rwo gufasha ababyeyi kwitegura kohereza abana ku ishuru, no kubashakira ibyangombwa bikenerwa mu myigire yabo. Aba…
Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, aho hafashwe batanu bari batwaye ku magare imifuka 14 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 573 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri, nibwo hafashwe Musayidire Dieudonné w’imyaka 21, Ndayishimiye Eric w’imyaka 27, Manishimwe Olivier w’imyaka 18, Habumugisha Vianney w’imyaka 25 na Habinshuti Olivier w’imyaka 33 y’amavuko, mu mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Ngeri mu murenge wa Munini. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bafashwe biturutse…
Itsinda ry’abaganga b’Inzobere mu kubaga indwara zo ku bwonko no mu ruti rw’umugongo (Neuro-Surgeons), baturutse mu Bwongereza, bari mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), aho bari gufatanya n’abaganga bo muri ibi bitaro kubaga abarwaye indwara zo ku bwonko. Aba baganga bari muri ibi bitaro kuva tariki ya 26 uku kwezi. Mu barwayi babaze, hari mo Rugengamanzi Modeste wo mu Kagali ka Bwama mu Murenge wa Kamegeri Akarere ka Nyamagabe. Uyu musaza ufite imyaka 64 y’amavuko, avuga ko yagize ikibazo ubwo inka ye yamuteruraga ikamukubita hasi akagusha umutwe, ibyamuviriyemo kugira ikibumbe cy’amaraso ku bwonko.Ubu burwayi nibwo bwatumye aza mu bitaro…
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Rulindo, yafashe abantu bane bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mirima y’abaturage. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri, nibwo hafashwe abitwa; Musitafa Asuman ufite imyaka 19 y’amavuko, Nsengimana Jules w’imyaka 32, Tuyisenge Jean Claude w’imyaka 44 na Hategekimana Innocent nawe w’imyaka 19, aho bose hamwe bafatiwe mu cyuho barimo gucukura bakoresha ibikoresho bya gakondo. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (RPCEO) mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu murenge wa Masoro, akagari…
Umuhanzikazi w’icyamamare, umunya-colombia Shakira agiye kujyanwa imbere y’ubutabera bwa Espagne ashinjwa gukwepa kwishyura imisoro ikabakaba miliyoni 14.5 z’ama euro. Umuhanzikazi w’icyamamare, Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye cyane nka ‘Shakira’ agiye kujyanwa imbere y’ubutabera bwa Espagne ashinjwa gukwepa kwishyura imisoro ikabakaba miliyoni 14.5 z’ama euro. Urukiko rwo muri Barcelone rwategetse ko uyu muririmbyi akurikiranwa ku byaha bitandatu ashinjwa, n’ubwo nta tariki yamenyeshejwe. Abashinjacyaha ba Espagne bashaka ko Shakira w’imyaka 45 y’amavuko, afungwa imyaka umunani, agatanga n’ihazabu ingana na miliyoni 23,8 z’ama euro mu gihe yahamwa n’icyaha. Gusa we ahakana ibyaha aregwa. Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Elle cyo muri Espagne, Shakira yagize ati:…