Perezida wa Kenya William Ruto, yahaye amabwiriza minisitiri w’Imari yo gukata miliyari 300 z’amashilingi y’iki gihugu, ni ukuvuga miliyari ebyiri n’igice z’amadolari, mu mafaranga guverinema izakoresha uyu mwaka.

Perezida Ruto yanavuze ko agamije kurushaho kugabanya ayo mafaranga no mu mwaka utaha, uretse ko atavuze umubare. Intego, avuga ko ari iyo mu mwaka wa gatatu igihugu kizaba gifite ubushobozi bwo kwitunga ndetse kikabasagura.

Yagize ati: “Nahaye amabwiriza urwego rw’ikigega, yo gukorana na za minisiteri bagashaka uburyo bwo kuzigama miliyari 300 z’amashilingi mu ngengo y’imari y’uyu mwaka”.

Perezida Ruto yabivuze mu ijambo rye rya mbere, yagejeje ku nteko ishinga amategeko. Yavuze ko Guverinoma idakwiye kuzongera kuguza ukundi, amafaranga ikenera gukoresha mu bikorwa bihoraho. 

Ati: “Ibi nta bushishozi burimo kandi ntibifasha mu bukungu burambye”.

Kuwa kabiri, Perezida William Ruto yashyizeho abagize Guverinoma ye, agira uwahoze ari guverineri wa banki nkuru y’igihugu, Njuguna Ndung’u, minisitiri w’imari, ngo afashe igihugu kwikura mu bibazo bijyanye n’izamuka ry’ibiciro, imyenda ya Leta iremereye hamwe n’ibijyanye n’amapfa.

Share.
Leave A Reply