Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, yafashe uwitwa Tuyishime Fidèle w’imyaka 28, wari ufite imyenda n’inkweto bya caguwa byose hamwe bipima ibilo 160 byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira, nibwo hafashwe ibilo 100 by’imyenda n’ibilo 60 by’inkweto bya caguwa byafatanywe Tuyishime, mu mudugudu wa Bihe akagari ka Rungu, mu Murenge wa Mudende, nyuma y’uko abandi batatu bari kumwe nawe babikubise hasi bakiruka. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya…
Author: Bruce Mugwaneza
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko ihagaritse by’agateganyo gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda. Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, byahagaritswe uhereye none kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya. Iri tangazo kandi rivuga ko iki cyemezo kireba sosiyeti zose zari zitegereje kubona uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe nyuma y’aho zatangiye ubusabe bwazo kuri MINICOM, ndetse n’abateganya gusaba uru ruhushya hamwe n’abantu bose muri rusange. Mu Rwanda imikino y’amahirwe iri mu bwoko butanu burimo imikino ikorerwa ku mashini, iyo gutega, tombola, Casino, n’imikino yo kuri Internet. Kuva imikino y’amahirwe yatangira mu Rwanda mu…
U Rwanda rwatorewe kuyobora inama ya 145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi,(IPU) bitewe n’uko ari igihugu cyashyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba inayobowe n’umugore. Kuri uyu munsi wa Kabiri w’iyi nama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi iteranire mu Rwanda, abayitabiriye bemeje ku bwiganze bw’amajwi ko u Rwanda ruyobora iyi nama ya 145 y’iri huriro. Abahagarariye ibihugu binyuranye haba ibyo kuri uyu mugabane wa Afurika haba n’abo kuyindi migabane bahuriye ku cyifuzo cy’uko Perezida w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa ayobora iyi nama igiye kumara icyumweru. Nyuma yo gutorwa ku bwiganze, Perezida…
Abatuye mu bice bya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatuye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu no mu bice bihegereye, bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo na Nyamuragira, byagaragaje ibimenyetso bidasanzwe, bityo ko bakwiye kuba maso. Bikubiye muri raporo yashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibirunga muri Goma, OVG (Observatoire Volcanologique de Goma) kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022. Ibimenyetso byashingiweho, byagaragaye hagati ya tariki 02 n’ 09 Ukwakira 2022 ahagaragaye ibimenyetso binyuranye. Itangazo rya OVG, rivuga ko muri icyo gihe hagaragaye ibimenyetso ku birunga bibiri ari byo Nyamuragira na Nyiragongo. Rivuga ko muri icyo cyumweru kugeza tariki…
Ikigo cy’Amerika cy’ubushakashatsi mu isanzure, NASA, cyavuze ko kugerageza kwacyo guheruka ko kuyobya ibuye ryo mu isanzure (Asteroid) kwagezweho neza. Abahanga muri siyanse ubu bemeje ko inzira y’iryo buye ry’umurambararo wa metero 160 ryahawe izina rya Dimorphos yahindutse ubwo ikicyogajuru cyiswe Dart cyarigongaga mu kwezi gushize. Abashakashatsi bageze kuri uyu mwanzuro nyuma yo gupima bakoresheje indebakure ziri mu isanzure n’iziri ku Isi. Ubutumwa bwa Dart bwateguwe mu gitekerezo cyo kurinda ko hari za asteroids zazagonga Isi. Ibigezweho na Dart biremeza ko icyo gitekerezo gishobora gukora, mu gihe cyaba gikozwe hakiri kare kandi asteroid atari nini bikabije. Bill Nelson, umwe mu…
Polisi y’ u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, ryafashe umugore wacuruzaga amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukorogo. Karanganwa Jeanine ufite imyaka 40 y’amavuko yafatiwe mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, afite amacupa 121 y’ubwoko butandukanye bw’amavuta ya mukorogo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo uyu mugore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage. Yagize ati:” Abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya Magendu bahawe amakuru yizewe n’umuturage avuga…
Perezida Paul Kagame yatangije inteko rusange y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi, avuga ko uburinganire bwuzuye bugerwaho iyo abantu bemeye ko ari uburenganzira bwa buri wese, ahantu hose. Iyi ni inama ibaye ku nshuro ya 145 ya IPU aho abanyamuryango bayo barimo kuganira ku ruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, nk’uburyo bufasha Isi kwishakamo ibisubizo no kugera ku mahoro arambye. Perezida Kagame watangije iyi nama, yavuze ko mu gihe inshingano y’ibanze y’inteko zishinga amategeko ari uguhagararira abaturage, ari ngombwa no guteza imbere uburinganire kugira ngo hatagira usigara inyuma. Yagize ati “Ku isi hose, inteko zishinga amategeko ziberaho kurengera inyungu…
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashyizeho umunsi w’umwana w’umukobwa atari ukwirengagiza uw’umuhungu, ahubwo ko ari umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guhangana n’ibibazo umwana w’umukobwa agihura na byo. Yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa wabereye kuri Sitade Ubworoberane mu Karere ka Musanze. Muri uyu muhango Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa 198 bitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’umwaka wa 6 w’ay’isumbuye, banakirwa mu muryango mugari w’abakobwa babaye indashyikirwa bazwi nk’Inkubito z’Icyeza. Mu bihembo bahawe harimo Icyemezo “certificate’ kiriho umukono wa Madamu wa Perezida wa Repubulika,…
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) yahawe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, ni nyuma yuko uwari kuri uyu mwanya yirukanywe. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe none tariki ya 11 Ukwakira 2022, binyuze ku rukuta rwa twitter, byatangaje ko Eng. Emile Patrick BAGANIZI yaginzwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA). RURA yahawe umuyobozi mushya nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, abayobozi bayo batatu birukanywe kubera imyitwarire n’imiyoborere idakwiye. Abo ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari…
Ku nshuro yambere kuva icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Uganda mu kwezi gushize, umuntu yahitanywe nayo mu murwa mukuru Kampala, ubu abo imaze kwica bakaba bagera kuri 19. I Kampala nta bantu bazwi banduye Ebola, ariko uru rupfu ni ikindi kimenyetso cy’uko iki cyorezo kiri gukwira hose kivuye aho cyatangiriye hagati mu gihugu, ibyo bikaba biraje ishinga abashinzwe ubuzima bakaba basaba leta gushyira ako karere mu kato. Umugabo wahitanywe na Ebola, yapfuye kuwa gatanu ari mu bitaro by’igihugu bya Kiruddu, bijyanywamo abarwayi barembye. Kugeza ubu, abo bimaze kwemezwa ko banduye Ebola muri Uganda ni 54.