U Rwanda rwatorewe kuyobora inama ya 145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi,(IPU) bitewe n’uko ari igihugu cyashyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba inayobowe n’umugore.

Kuri uyu munsi wa Kabiri w’iyi nama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi iteranire mu Rwanda, abayitabiriye bemeje ku bwiganze bw’amajwi ko u Rwanda ruyobora iyi nama ya 145 y’iri huriro.

Abahagarariye ibihugu binyuranye haba ibyo kuri uyu mugabane wa Afurika haba n’abo kuyindi migabane bahuriye ku cyifuzo cy’uko Perezida w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa ayobora iyi nama igiye kumara icyumweru.

Nyuma yo gutorwa ku bwiganze, Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa yashimiye icyizere u Rwanda rwagiriwe.

Yagize ati “Ndagira ngo ntangire nshimira bagenzi banjye abahagarariye intumwa zinyuranye kuba mwatanze izina ryanjye kuba arijye uyobora iyi nama ya 145 y’iri huriro. Ndashimira cyane akanama kayobora iri huriro kuba mwangiriye icyizere cyo gukora kano kazi k’ingenzi kandi ndabizeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ntazatenguha icyizere mwangiriye.”

Iyi nama ya 145 ya IPU yagombaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2020, ariko ikomeza kwigizwa inyuma bitewe n’icyorezo cya Covid-19. 

Iyi nama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi y’145 yatangiye ku italiki ya 11 izasoza imirimo yayo kuri 15 Ukwakira, yitabiriwe n’abarenga 1200 barimo abaperezida b’inteko zishinga amategeko 35. Iba kabiri mu mwaka, aho inshuro imwe ibera i Geneve ku cyicaro gikuru, indi nshuro ikabera mu gihugu cyabisabye.

Share.
Leave A Reply