Author: Bruce Mugwaneza

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya no ku busenateri. Mu ibaruwa yandikiye Inteko Rusange ya Sena yavuze ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi. Dr Iyamuremye yatorewe uyu mwanya tariki 17 Ukwakira 2019. Harakurikiraho iki? Itegeko ngenga rigena imikorere ya Sena rivuga ko mu gihe Perezida wa Sena avuye mu mwanya we burundu, Visi Perezida ushinzwe gukurikirana iby’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma atumiza kandi akanayobora inama yo kubyemeza. Akamenyesha inzego bireba ko Perezida wa Sena yavuye muri uwo mwanya burundu. Ingingo ya 85 y’iri tegeko ivuga ko iyo Perezida wa Sena avuye muri uwo mwanya burundu cyangwa…

Read More

Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu kagali ka Nyagasambu , barasaba ko bafashwa kubona ubuhunikiro n’ubwanikiro bw’umusaruro wabo ngo kuko kutabugira bituma wangirikira cyangwa bakagurisha bahomba. Umwe mubo twaganiriye uhinga amasaka, ibigori, na soya, avuga ko hari igihe umusaruro we umungwa cyangwa ukangirika bitewe n’uko atagira aho awubika bityo agahitamo kuwugurisha hakiri kare ibyo yita kuwikuramo ibyo ngo bikaba bigira ingaruka zirimo no kuba agurisha ku giciro kiri hasi cyane bityo bikamuviramo guhomba kuko abona amafaranga ari munsi y’ayo aba yarashoye. Yagize ati “Njye muri Fumbwe ntaho ndabona ubuhunikiro, buri wese yibikira mu rugo rwe…

Read More

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, mu bikorwa bitandukanye yafashe abantu batatu bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge nyuma yo kubafatana urumogi rupima ibilo 6 n’udupfunyika twarwo 60. Abafashwe ni uwitwa Benihirwe Alex ufite imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara, afite ibilo 6 by’urumogi mu gihe Musabyemariya Valentine na Habyarimana Shaffy bakunze kwita Pappy bombi bafite imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Biryogo mu Kagari ka Biryogo mu murenge wa Nyarugenge bafite udupfunyika tunini 60 tw’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector…

Read More

Urwego rw’Umuvunyi rurakangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya Ruswa no kwimakaza indangagaciro zo gukorera mu mucyo, gutanga servise zihuse kandi zinoze no kurwanya akarengane ,buri wese atanga amakuru y’aho akeka ko hakiri icyuho kandi akabikorera ku gihe Ibi Umuvunyi mukuru Hon. Nirere Madeleine. Umuvunyi Mukuru yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo, ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwatangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa, umuhango wo kugitangiza ku rwego rw’Igihugu, ukaba wabereye mu Kagali ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, nyuma y’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11, aho uru rwego rwifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti ku…

Read More

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwahisemo gushyira umuturage ku isonga kugira ngo rubashe kugera ku byerekezo rugenda rwiha birimo n’icya 2050 aho Umunyarwanda azaba yinjiza nibura miliyoni zirenga 12 ku mwaka. Ibi bikubiye mu kiganiro, Umukuru w’igihugu yagiranye na Televiziyo y’Abashinwa ya CGTN. Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yabanje kugaragaza urugendo rwo kugera ku iterambere u Rwanda rwifuza binyuze mu byerekezo bitandukanye rugenda rwiha, ahereye mu 2000 Perezida Paul Kagame aragaragaza ibyagezweho mu cyerekezo 2020 ndetse n’ibisabwa ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050 rwihaye. Yagize ati “’Twashyize imbaraga mu iterambere ry’abaturage bacu, twarabigishije n’ubu biracyakorwa…

Read More

Abaturage b’igihugu cya Congo Brazaville baba mu Rwanda baravuga ko bishimira umubano ibihugu byombi bifitanye, bakemeza ko iyi mibanire ituma bumva bameze nk’abari iwabo. Gutera ibiti ku musozi wa Mburabuturo uherereye mu Murenge wa Kigarama mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa byahuje abaturage b’ibihugu byombi. Ibintu ngo binashimangira umubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu. Ambasaderi wa Congo Brazaville Nestor Guy Itoua avuga ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 64 Congo Brazaville ishinzwe bahisemo kwizihiza uyu munsi bakorana umuganda n’Abanyarwanda. Ati “Twahisemo uyu munsi udasanzwe w’umuganda kubera ko ari igikorwa cy’agaciro cyane mu muco w’Abanyarwanda kikaba ari ikintu gihuriweho…

Read More

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashyize hanze ibitabo bitatu bikubiyemo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Kigali, Kigali y’Umujyi ndetse n’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Ubu bushakashatsi bugaruka ku mugambi wa Jenoside guhera mu mwaka wa 1952 bukagaragaza uruhare rw’abahoze ari ba burugumesitiri ndetse n’abandi banyapolitiki muri Jenoside yakorewe abatutsi bahamagariraga abaturage kwica bagenzi babo. Bamwe mu bamurikiwe ubu bushakashatsi biganjemo urubyiruko bavuga ko babukuyemo inyigisho. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu bushakashatsi nk’ubu hajya harebwa n’ubutwari bw’abarokoye abandi Kuba ubushakashatsi nk’ubu bumurikirwa…

Read More

Inzobere mu kurwanya indwara zitandura zaturutse hirya no hino ku isi zirasaba Leta z’ibihugu gushora bihagije mu buvuzi bw’izi ndwara kuri ubu zihariye 44% by’impfu zose mu Rwanda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo ubuvuzi n’imiti by’izi ndwara byorohere abaturage Yagize ati “Murabizi ko mu gihugu cyacu imiti myinshi isigaye itangirwa kuri mituweli , ni urugero rwiza ariko na yo ntabwo yari ifite ubushobozi bwo gutanga imiti yose. Ubwo rero hari gahunda yo kureba uburyo mituweli yashyirwamo imbaraga tugashaka andi mafaranga twakongeramo.” Umuyobozi w’ihururo rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu…

Read More

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi yagaruje ibilo 126 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan agize amwe mu mabuye y’agaciro yari yibwe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 10 Ugushyingo, mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ayo mabuye yaje gufatirwa mu rugo rw’uwitwa Mukerabirori Léonard w’imyaka 46 y’amavuko, mu kagari ka Mbati, umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, ucyekwaho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mukerabirori akaba ari umwe mu itsinda ry’abantu bane ryafatiwe mu mudugudu wa Nyagacaca, akagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda nawo wo mu Karere ka Kamonyi…

Read More

Dolly Parton, icyamamare mu muziki wo mu njyana ya country akaba n’ukora ibikorwa by’ubugiraneza, yahawe igihembo cya miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika na Jeff Bezos. Ayo angana na miliyari 106 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda. Bezos, umuherwe utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika washinze kompanyi Amazon, yatangaje icyo gihembo ari kumwe n’umukunzi we Lauren Sanchez. Sanchez yavuze ko Parton ari “umugore utanga akoresheje umutima we akanayoborana urukundo no kumva akababaro k’abandi bantu muri buri gice cyose cy’ibikorwa bye”. Iki gihembo kizwi nka ‘Bezos Courage & Civility Award’ ni icyo gushimira abayobozi “bashaka ibisubizo bakoresheje ubutwari n’ikinyabupfura”. Sanchez ati: “Dufite amashyushyu yo kubona…

Read More