Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko leta irimo gukora ibishoboka byose ngo yubake ubudahangarwa bw’urwego rw’ubuhinzi mu gihe kirambye kugira ngo umusaruro ubukomokaho utazakomeza gusubira inyuma. Nubwo umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse 10% mu gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka, urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 1% kubera ikirere kitari cyifashe neza. Imibare yerekana ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka umusaruro mbumbe w’ubukungu (GDP) wazamutse ku gipimo cya 10% uvuye kuri 7.5% wari wazamutseho mu gihembwe cya 2. Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 47% ku musaruro mbumbe aho amahoteli na resitora byazamutse kuri 90%, serivisi z’Ikoranabuhanga zizamukaho 34%, iz’uburezi 26%, gutwara…
Author: Bruce Mugwaneza
Umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri yarokotse kuribwa n’imvubu hafi y’iwabo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda. Iga Paul yari arimo gukinira hafi y’inkombe y’ikiyaga Edward ubwo iyo mvubu yateraga. Polisi yavuze ko iyi nyamaswa yafashe uwo mwana “imira kimwe cya kabiri cy’umubiri we”. Polisi yongeyeho ko umugabo wo muri ako gace yarwanyije iyo mvubu mu kuyitera amabuye. Ikigo cya Uganda cyita ku nyamaswa cyahakanye ayo makuru yuko byagenze, kibwira BBC ko uwo muhungu yagabweho igitero n’iyo mbuvu, ariko ko itamumize. Polisi ivuga ko nyuma y’icyo gitero, cyabaye ku itariki ya 4 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, uwo mwana yajyanwe ku ivuriro…
Hirya no hino ku Isi haracya garagara abafite ubumuga bw’uruhu rwera bagihura nihohoterwa rikabije,bamwe bakajyanwa mu mihango ya gipfumu bakabatangamo ibitambo, abandi bakicwa, kimwe n’uko hari abakibaha akato bikaba bigikoma mu nkokora iterambere ryabo. Nyamara ngo kugirango umuntu avuke afite ubwo bumuga, bituruka ku turemangingo (Genes),dutangwa n’abashakanye ku mpande zombi mu gihe bose baba batwifitemo nk’uko bisobanurwa na Charles Komezusenge, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ihuriro ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda(OIPPA). Ati “Ubusanzwe kugira ngo umwana avuke afite ubu bumuga, biterwa n’uko ababyeyi bombi baba bifitemo uturemangingo twa ‘Albinism’ muribo kandi ku mpande zombie. Bityo rero iyo duhuye (uturemangingo) mu iremwa ry’umwana…
Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA kigaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza zo kugera ku ntego yo kuzaba rwagabanyije 38% by’imyuka ihumanya ikirere icyoherezwamo. Abarengera ibidukikije basanga ubufatanye bw’inzego zose ari bwo buzatuma iyi ntego igerwaho. Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’u Rwanda ritanga ibitekerezo mu nama z’ibihugu bihuriye ku masezerano ya Paris, Hakizimana Herman avuga ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho hashingiwe ku nkunga zikomeza kwemerwa n’ibihugu bitandukanye. “Abaterankunga baduhaye miliyoni 46 z’ama euro kugira ngo dukusanye ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zacu muri Afurika yose. Biriya ni intangiriro ariko biba bikorwa mu bice binyuranye mu nzego zose…
Polisi y’u Rwanda iraburira bakora uburiganya mu gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga batira ibyuma by’imodoka nyuma yo gutsindwa igenzura rya mbere bagamije kubona icyemezo cy’ubuziranenge kuko bishobora kuba intandaro y’impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwabo, ubw’abandi bakoresha umuhanda ndetse no kwangiza ibikorwaremezo. Ni nyuma y’aho ku wa Kane tariki 15 Ukuboza, hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka yari yatiriwe ibyuma ari bo Mwizerwa Ignace ufite imyaka 45 y’amavuko, nyir’imodoka, n’Umuhizi Marie Jeanne w’imyaka 46, nyir’igaraje mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze…
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, yafashe uwitwa Noheri Jean Marie Vianney ufite imyaka 20 y’amavuko, afite amapaki 600 ahwanye n’amasashe ibihumbi 120 atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza ayakuye mu gihugu cya Uganda.Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Kagogo mu rucyerera ahagana saa kumi afite imifuka ibiri yuzuye amasashe. Yagize ati: “Hari hari amakuru ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu magendu n’ibicuruzwa bitemewe mu masaha y’ijoro.…
Abaminisitiri 4 n’Umunyamabanga wa Leta bagiye kwitaba inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo bitandukanye basanze mu baturage mu ngendo abadepite baheruka kugira hirya no hino mu gihugu. Bamwe mu baturage bashima ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza byabo, ariko bakagaragaza ibigikeneye kunozwa. Abadepite bavuga ko mu ngendo baheruka gukorera mu Turere dutandukanye, basanze impungenge z’aba baturage zifite ishingiro Inteko rusange y’umutwe w’abadepite igaragaza ko izi ngendo zakozwe hashingiwe ku cyerekezo perezida Paul Kagame yahaye abadepite ubwo barahiriraga kuzasohoza neza inshingano batorewe. Mu baminisitiri bazitaba Inteko harimo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu uzatanga ibisobanuro ku bibazo…
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yafashe imyenda ya caguwa ingana n’amabalo 11 n’ibilo 195 yari yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu bikorwa byakorewe mu turere twa Burera na Nyagatare ku wa Mbere tariki 12 no ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza. Hafashwe uwitwa Seminega Gilbert ufite imyaka 50 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Rwimiyaga mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare wari utwaye amabalo 11 mu modoka, mu gihe imifuka ine irimo ibilo 195 yafatiwe mu mudugudu wa Mubaya akagari ka Kayenzi mu murenge…
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste aravuga ko ari ingenzi ko gutunganya igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Bugesera bikorwa vuba, kugira ngo abikorera bakore igenamigambi ry’ibikorwa byabo. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yitabiraga ibiganiro byahurije hamwe abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera bagera ku 150. Bamwe mu bikorera bo mu karere Ka Bugesera, basabye ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamata cyashyirwa ahagaragara, kugira ngo bamenye uko bakora igenamigambi ry’ibikorwa byabo bitandukanye bigamije iterambere ry’Akarere. Aba bashoramari bavuga ko kuba nta gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamata n’ibindi bice bigize Akarere ka Bugesera gihari, bidindiza ibikorwa byabo bikaba n’imbogamizi mu ishyirwamubikorwa ry’icyerekezo…
Abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ko gahunda yo guha imbaraga urwego rw’Akagari yakwihutishwa, hagamijwe kuvanaho icyuho kigaragara mu mitangire ya serivisi. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude yagiranye n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubusanzwe Akagari kagira abakozi babiri barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’umukozi ushinzwe Iterambere. Gusa bamwe mu baturage bavuga ko bagorwa no gushaka serivisi ku Tugari bakabura abayobozi. Ku ruhande rw’abayobozi mu nzego z’ibanze, nabo bagaragaza ko hari ibikeneye kongerwamo imbaraga mu mitangire ya serivisi ku rwego rw’Akagari. Mu nama yamuhuje n’abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze…