Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yabwiye Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ko u Rwanda rugiye kongera umubare w’abasirikare b’abagore boherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kubera umusanzu wabo wihariye batanga muri ubu butumwa.

Abagize iyi komisiyo bagaragaje ko abasirikari b’abanyarwandakazi bashimirwa ku bw’umusanzu batanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu baba boherejwemo.

Gusa bagaragaje ko umubare wabo kuri ubu ari muto cyane ugereranije n’uw’abagabo.

Maj Gen Albert Murasira avuga ko kuba umubare w’abasirikare b’abagore boherejwe mu butumwa nk’ubu ukiri muto, byatewe n’uko mu bihe byashize abagore n’abakobwa batitabiraga cyane kujya mu gisirikari.

Ariko ubu ngo byarahindutse ari nayo mpamvu iyi mibare igiye kongerwa hashingiwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu ngabo z’u Rwanda.

Yagize ati “Impamvu umubare utariyongera ni ukubera imibare dufite ubu, hagati ya 5-6ukurikije umubare wose w’abasirikare, urumva ko ni umubare uri hasi ku buryo n’iyo bagiye ntitwabafata bose ngo bajye muri misiyo, na za mbogamizi bagiraga kuko ari abadamu bari muri misiyo cyangwa mu ntambara byose twarabiteganije bihereye hano mu gihugu uburyo babaho, aho batura n’iyo bageze muri misiyo bafite ahabo batura ariko n’aho bahurira n’abandi kugira ngo bafatanye akazi kabo, kandi n’umubare uzagenda wiyongera kuko twasanze ko bitanga umusaruro kurusha uko byari bimeze mbere’’.

U Rwanda rumaze kohereza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, abagore bagera ku 1000.

Ruza kandi ku mwanya wa kane mu kugira umubare munini w’ingabo zibungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, nyuma y’u Buhinde, Nepal na Bangladesh.

Share.
Leave A Reply