Author: Bruce Mugwaneza

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta bakabitwikamo amakara yo kugurisha. Abafashwe ni uwitwa Nsekanabo Alex ufite imyaka 28 y’amavuko na Bizimana Pascal w’imyaka 40, bafatiwe mu mudugudu wa Bujumo, akagari ka Matare mu murenge wa Rugarama bamaze gutema ibiti 30 mu ishyamba rya Leta. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe ahagana saa tanu z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati: “Hari hashize iminsi abaturage batanga amakuru ko…

Read More

Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe. Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwayo rwa Twitter bagize bati “Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 1 Mutarama 2023, mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuzima igihe cyose zikenerewe, Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abakora mu bigo by’ubuvuzi byose, Abaturarwanda muri rusange, ko hazakomeza gukurikizwa amasaha asanzwe y’akazi mu bigo by’ubuvuzi nk’uko byakorwaga mu 2022”. Rikomeza rigira riti “Abayobozi b’ibigo by’ubuvuzi barasabwa gukomeza gushyiraho uburyo bworohereza abakozi bafite ibibazo byihariye, kugira ngo babashe gukora nta…

Read More

Abatuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyagatare, barashimira Leta ikomeje kubegereza ibikorwa remezo birimo n’amasoko ya kijyambere, na bo bakaba bavuga ko intego ari ukubibyaza umusaruro binyuze mu bikorwa bibateza imbere. Ni mu gihe muri aka Karere hatashywe ku mugaragaro amasoko abiri mato ya kijyambere, yuzuye atwaye Miliyoni zikabakaba 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu Kagari ka Rwentanga mu Murenge wa Matimba, ahubatswe rimwe mu masoko abiri yatashywe ku mugaragaro, abaturage nta soko bagiraga, ngo bacururizaga hasi imvura n’izuba bibari ku mutwe. Iri soko rya Rwentanga rishamikiye ku mushinga wo kubaka umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba w’ibirometero 38. Gutaha iri soko byajyanye…

Read More

Ushobora kuba warabwiwe kenshi ko kurya unanywa (gusomeza) ari bibi nyamara ukaba wibaza impamvu yabyo bikakuyobera. Impuguke mu mirire y’abantu (Nutritionist), zivuga ko mu gihe umuntu yaba arya asomeza akabikora igihe kirekire bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwe. Kugirango dusobanukirwe neza n’ingaruka kurya umuntu asomeza, hacyenewe kubanza kureberwa hamwe uko ubusanzwe umubiri wacu wakira ukanatunganya ibyo turiye, ibyitwa inzira y’igogora. Igogora ritangirira mu kanwa, aho ibyo uriye aho amacacwe yo mukanywa afasha gucagagagura akanoroshya ibyo twariye kugirango bibashe kugera mugifu. Iyo bigeze mugifu acid yo mu gifu ni miterere yigifu bifasha mukuvanga ibiryo no kubishwanyaguza kuburyo umubiri wakwakira intungamubiri…

Read More

Imwe mu miryango itegamiye kuri leta isanga hakiri inzitizi muri politike y’uburezi budaheza zirimo ingengo y’imari ishyirwamo idahagije n’inzego z’ibanze zibigendamo biguru ntege. Ikibazo cy’abana bafite ubumuga batiga gikomeje kuzamurwa hirya no hino mu gihugu, nk’imwe mu nzitizi zibangamiye uburezi budaheza. Hari bamwe mu babyeyi bafite abo bana bafite ubumuga batiga, bakomeje gutakambira leta kubafasha bakajya mu ishuri, kuko bafite ubushobozi bwo kumenya. Umwe yagize ati “Amashuri bubaka abana ntibabona ubwiherero.” Undi yagize ati “Hano hazashyirwe ikigo cyakura abana mu bwigunge, kugira ngo ababyeyi babo babashe kwishima.” Ni ikibazo kandi kigaragazwa n’imwe mu miryango itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bw’umwana, aho bavuga…

Read More

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwateguje abahatuye ko hazaturitswa ibishashi by’imiriro (fireworks/feux d’artifice), mu rwego rwo kwishimira isozwa ry’umwaka wa 2022 no gutangira uwa 2023, bubasaba kutazahungabanywa na byo. Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 rivuga ko “Mu ijoro ryo ku wa 31/12/2022 rishyira ku wa 01/01/2023 saa sita z’ijoro zuzuye (00h00’) mu Mujyi wa Kigali hazaturitswa urufaya rw’ibishashi by’imiriro Ibi bishashi bizaturikirizwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali harimo ku nyubako ya Kigali Convention Centre, ku nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ku musozi wa…

Read More

Undi Mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wayinjiyemo ahagarariye urubyiruko, yeguye ku mpamvu ze bwite, aba uwa gatatu weguye mu gihe kitageze ku mezi abiri. Umudepite weguye kuri iyi nshuro, ni Kamanzi Ernest wari winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ahagarariye urubyiruko. Kamanzi abaye Umudepite wa gatatu weguye mu gihe kitageze ku mezi abiri nyuma ya Mbonimana Gamariel weguye tariki 14 Ugushyingo. Uyu Mbonimana Gamariel yeguye nyuma yuko agarutsweho na Perezida Paul Kagame mu ijoro ryo ku ya 11 Ugushyingo 2022, avuga ko Abapolisi bafashe uyu wari Intumwa ya rubanda atwaye imodoka yasinze bikabije. Undi wari Umudepite mu…

Read More

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ubutumwa bwo gusabira Papa Benedigito XVI kuko ubuzima bwe butameze neza muri iyi minsi. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ubutumwa bwo gusabira Papa Papa Emeritus Benedigito [Benedigito XVI], kuko afite imbaraga nke bityo ubuzima bwe bukaba butameze neza. Ni ubutumwa bwatangajwe na Arikepisikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diocese ya Kibungo Antoine Cardinal Kambanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati ”Kiliziya Umuryango w’Imana mu Rwanda, twifatanyije na Nyirubutungane Papa Fransisiko hamwe na Kiliziya yose ku Isi, gutakambira Nyagasani Imana, tubinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo ngo aramira ubuzima bwa Papa Benedigito…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu ahagana saa sita z’amanywa, indege y’intambara ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo “Sukhoi-25 “yavogereye ikirere cy’u Rwanda hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ivuga ko yahise isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigaragaza ko ibi bikimara kuba, u Rwanda rwabimenyesheje ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, rugaragaza ko rutemera iki gikorwa cyo kuba indege y’iki gihugu yongeye kovogera ikirere cy’u Rwanda. Igikorwa cyabaye uyu munsi, ni kimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi birimo no kovogera ikirere cy’u Rwanda byabaye ku wa 7 Ugushyingo…

Read More

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe yafashe amabalo atatu n’igice y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania. Uwayifatanywe ni uwitwa Manigena François ufite imyaka 25 y’amavuko, ubwo yari amaze kuyambutsa mu bwato mu mudugudu wa Rama mu kagari ka Nyankurazo mu murenge wa Kigarama. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati: “Twari dufite amakuru ko hari abakora ubucuruzi bwa…

Read More