Abarimu 28 bigisha mu ishuri rya G S Marie Merci Kibeho, ryo mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, baherekejwe n’umuyobozi w’iri shuri, basuye Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda basobanurirwa ibihakorerwa. Ni urugendo shuri bakoze kuri uyu wa 21 Nyakanga 2022.
Padiri Pascal Nshimiyimana uyobora iri shuri avuga ko “Ubundi muri gahunda dufite nk’ishuri, buri mwaka tugira igikorwa cyangwa ahantu runaka dusura kugira ngo twiyungure ubumenyi nk’abarezi.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu mwaka bahisemo gusura Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo “Tubashe gusobanukirwa neza imikorere y’’Inteko Ishinga Amategeko, nk’abaturage b’igihugu, ariko na none tugomba kugira n’ubumenyi bwisumbuyeho kugira ngo dufashe abo dushinzwe kurera, mu buryo bwuzuye.”
Aba barimu batangiye basura ibice bitandukanye bigize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basobanurirwa ibihakorerwa.
Nyuma bakomereje muri Salle y’Umutwe wa Sena, aho bagejejweho ikiganiro ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko n’uburyo ikorana n’izindi nzego z’imitegekere y’igihugu, bagejejweho na Visi-Perezida wa Sena Hon. Nyirasafari Esperance.
Nyirandimukaga Theodosie, umwe muri aba barimo, avuga ko uru rugendo shuri rwari ingenzi. Yagize ati “Narimfite amatsiko yo kumenya uburyo Inteko ikora. Nahabonaga nciye hariya mu muhanda nyine ndimo ngenda” yongeraho ko “kuza hano byanyunguye ubumenyi bwinshi ku bijyanye n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.”
Mugenzi we Habakurama Jean Damascene na we yagize ati “Ntabwo narinzi ko hari library (isomero) umuntu ashobora kuza agakoreramo ubushakashatsi.”
Nyuma yo kubona ko iri somero rihari, Habakurama avuga ko bishobora kumufasha mu isomo yigisha. Ati “Nko mu isomo ryanjye ry’ubukungu, nkamenya ngo ese uyu munsi Budget (ingengo y’imari) y’igihugu ko bavuga ngo tugeze muri aya mafaranga mu myaka 30 twari turi he! Ibyo ni ibintu bizamfasha gusobanurira abana.”
Visi Perezida wa Sena, Hon. Nyirasafari Esperance, yashimye iri shuri kuba ryaje gusura Inteko Ishinga Amategeko, ashishikariza n’abandi kuhasura kuko imiryango ikinguye kuri buri wese. Yagize ati “Inteko Ishinga Amategeko nyine ni inzu y’abaturage, imiryango ihora ikinguye.”
Hon. Nyirasafari avuga ko aba barimu bababwiye ko, iyi nzu ikomeye mu gihugu, bayiboneraga inyuma kandi bakanahatinya. Gusa ngo “Basanze igendwa. Icyo rero ni ikintu cyiza cyane dushimira iri shuri, ndetse tunasaba n’ayandi mashuri, yaba abarimu, abanyeshuri, rwose bagenderere Inteko Ishinga Amategeko kuko ni iya bo. Imiryango ihora ikinguye.”
Inteko Ishinga Amategeko, ni urwego rukomeye mu mitegekere y’u Rwanda dore ko ari ho hatorerwa amategeko yifashishwa mu gihugu, hakanagenzurirwa ibikorwa bya Guverinoma.
Gusura iyi nzu, ushaka gusobanukirwa biruseho ibiyikorerwamo, biremewe ku bantu bose babyifuza. Gusa ngo haracyarimo icyuho mu mibare y’abahasura.
Mu kugabanya icyo cyuho, Inteko Ishinga Amategeko ngo ifite gahunda yo gushyiraho imurikabikorwa ‘Open Day’ rizajya riba buri mwaka, ku gira ngo abantu basobanurirwe ibikorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.