Intumwa za rubanda umutwe wa Sena biyemeje gukorera ubuvugizi Umujyi wa Karongi ukabona imihanda, kuko iri mu bikorwa remezo by’ibanze bikenewe muri uyu mujyi wo mu Karere ka Karongi.

Itsinda ry’Abasenateri bo muri komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, mu rugendo rwabo  rugamije kureba iterambere ry’imijyi yunganira umujyi wa Kigali, ubwo basuraga umujyi wa Karongi, batangaje ko imihanda ihari itajyanye n’urwego aka Karere kabarizwamo.

Umunjyi wa Karongi kimwe n’ibindi bice bitandukanye bigize aka karere n’ubwo hari byinshi byakozwe, imihanda ihari imyinshi n’iy’ibitaka cyangwa se ugasanga nta n’ihari nk’uko bitanganzwa na Hon. MURESHYANKWANO M. Rose wari uyoboye iri tsinda.

Yagize ati” Mu by’ukuri hari byinshi byakozwe. Bagaragaje ko bafite igishushanyo mbonera cy’umujyi wa ka Karongi, bakaba bazi buri gace kagize umujyi wa Karongi ibigomba kubakwamo.” 

Akomeza avuga ko” Ariko haracyari imbogamizi nyinshi imihanda iracyari mikeya kandi ntinatunganyije, hari amahoteri meza cyane ariko imihanda iyajyaho n’ikibazo iracyari ibitaka ahandi nta n’ihari ahandi n’uduhanda duto tunafunganye.” 

Izi ntumwa za rubanda zivuga ko imbogamizi zagaragarijwe n’ubuyobizi bw’aka karere, ari ingengo y’imari idahagije ubusanzwe itangwa bitewe n’ubushobozi bw’igihugu buhari, gusa Hon. MURESHYANKWANO avuga ko bagiye gukora ubuvugizi bwimbitse basaba inzego zibishinzwe kwihutira gushaka no kongera ingengo y’imari yo kubaka iyo mihanda.

Ati” Cyane cyane icyo navuga n’ukubaka iyi mihanda ninabwo buvugizi twumva tuzabakorera birihutirwa.” 

Umujyi wa Karongi washyizwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali, uberanye n’ubukerarugendo bushingiye ahanini ku kiyaga cya Kivu kiwukikije mu mpande zawo zose, ubutaka bwo ku nkengerezo zawo mu mirenge imwe bwagizwe icyanya cy’amahoteri.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version