Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2026 – Mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku bidukikije yiswe “The Eastern Africa Greens Congress 2026”, yahurije hamwe abayobozi n’abaharanira kurengera ibidukikije baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’iburasirazuba birimo Uganda, Kenya, u Burundi na Somalia.
Iyi nama yateguwe n’Ikigo cya Afurika giteza imbere amahoro, umutekano no kurengera ibidukikije (ACPSEA), ku bufatanye n’Ihuriro ry’Amashyaka aharanira ibidukikije muri Afurika y’Iburasirazuba (EAGF), yakiriye ibiganiro byibanze ku kurwanya imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere demukarasi, kubaka amahoro no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa EAGF, Sharon Katuura, yavuze ko hakenewe kongerwa ubumenyi n’ubushakashatsi kugira ngo ibikorwa byo guteza imbere ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika y’Iburasirazuba birusheho gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Turifuza ko Afurika y’Iburasirazuba iba akarere gatekanye kandi karangwa n’imiyoborere myiza ishingiye ku kubungabunga ibidukikije. Ibi bisaba ubushakashatsi, ubufatanye n’ubumenyi buhagije.”
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, ari na ryo ryakiriye iyi nama, yavuze ko mu ntego z’ishyaka ayoboye harimo guteza imbere ibidukikije, demukarasi n’uburinganire bw’abaturage.
Dr. Habineza yashimangiye ko u Rwanda rwabaye urugero rwiza mu gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’ubwumvikane no kubaka ubumwe, asaba ibindi bihugu byo mu karere kwigira kuri uwo murongo.
Ati: “U Rwanda rwagaragaje ko amahoro n’ubwiyunge bishoboka iyo habayeho ibiganiro n’ubuyobozi bwita ku nyungu rusange. Ibyo ni byo Afurika ikeneye muri iki gihe.”
Umuyobozi wa Green Forum muri Uganda akaba na Visi Perezida wa EAGF, Charles Bbaale, yagaragaje ko zimwe muri politiki z’ibihugu byo mu karere zikibangamira ubwisanzure n’uburenganzira bwa bamwe, ariko agaragaza ko ibiganiro ari byo nzira nziza yo gukemura ibibazo.
Yagize ati: “Dukeneye ibiganiro birimo kubahana no kumva ibitekerezo bya buri wese aho gukoresha imyigaragambyo cyangwa ubushotoranyi.”
Na ho uhagarariye Green Congress muri Kenya, Lucy Kagendo Mbae, yashimangiye ko amahoro ari inkingi y’iterambere rirambye.
Ati: “Ntabwo twifuza kubona abaturage barwana cyangwa bacikamo ibice. Turashaka Afurika itekanye, ibanye neza kandi yubakiye ku mahoro.”
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo Beyle Guy Mukunzi wo mu Burundi usanzwe ari umubitsi wa EAGF ndetse na Hon. Said Mohamed Mohamoud wo muri Somalia, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party muri icyo gihugu.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’abaturage bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bityo hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu kugira ngo haboneke ibisubizo birambye.
Inama ya “Eastern Africa Greens Congress 2026” ifite ubutumwa bukomeye bwo kwimakaza amahoro, demukarasi no kurengera ibidukikije nk’inzira y’iterambere rirambye ry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson
