Kigali yongeye kwakira igikorwa gikomeye gihuza abagore bayoboye ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika, aho ba rwiyemezamirimo 18 baturutse muri Mauritius bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kubaka ubufatanye bushya n’abikorera bo mu Rwanda, binyuze muri gahunda ya SheTrades Mission 2026 iri kubera muri Park Inn by Radisson Kigali.


Iyi nama iri guhuza abagore bafite ibikorwa bitandukanye birimo ikoranabuhanga (ICT), ubuzima, ubukerarugendo, ubuhinzi butunganyirizwa umusaruro n’izindi nzego zifatiye runini ubukungu bwa Afurika. Intego nyamukuru ni ugushimangira ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gukoresha amahirwe atangwa n’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.


Mu muhango wo gutangiza iyi forum, Thérèse Sekamana yavuze ko ubufatanye hagati y’abagore bo mu Rwanda na Mauritius ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi burambye no gufasha abagore kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’umugabane wa Afurika.
Yagize ati:

Thérèse Sekamana


“Iyo abagore bahuye bagasangira ibitekerezo n’amahirwe, Afurika irushaho gukomera mu bukungu no mu guhanga udushya.”


Muri iyi minsi itatu, hateganyijwe ibiganiro byihariye hagati y’abashoramari (B2B), amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagore mu bucuruzi, gusura ibikorwa by’ubucuruzi byo mu Rwanda ndetse no kurebera hamwe uburyo bwo kubaka imikoranire irambye hagati y’ibihugu byombi.
Abitabiriye iyi gahunda bavuga ko Kigali yabaye icyicaro cyiza cyo gutangiriramo ubufatanye bushya, bitewe n’umutekano, iterambere ry’ubucuruzi ndetse n’uburyo u Rwanda rushyigikira abagore mu rwego rw’ubukungu.


SheTrades Mission 2026 iratanga icyizere ko abagore ba Afurika bashobora gukorana bagafungura amasoko mashya, bakongera ishoramari no guteza imbere ibikorerwa imbere muri Afurika aho kubishingira ku masoko yo hanze y’umugabane.


Iyi gahunda iri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zirimo abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abashoramari bifuza kubona Afurika ifite ubukungu bushingiye ku bufatanye n’iterambere rirambye ry’abagore.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version