Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Niwenshuti Richard yatangaje ko leta yakoze ibishoboka byose yunganira gahunda z’ubucuruzi, ku buryo nta mucuruzi ukwiye kugira icyo yitwaza ngo yuname ku muguzi.
Yabitangaje kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ihiganwa mu bucuruzi, aho inzego zifite mu nshingano kugenzura imigendekere y’ubucuruzi mu gihugu, zasabye abacuruzi kwirinda guhenda abaguzi no kuzamura ibiciro bya hato na hato nta mpamvu.
Ku masoko yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, abaturage barimo gutanguranwa n’iminsi mikuru kugira ngo izagere baramaze kwitegura kugura ibyo bakeneye birimo ibiribwa, imyenda n’impano zo gutanga, gusa bavuga ko ibiciro biri hejuru.
Munyana Ernestine utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Ku masoko ibiciro birahanitse, kuko ubu ikilo cy’ibishyimbo kiragura amafaranga 1200, ibirayi biragura 500 n’ibitoki nabyo ni uko.”
Hakuzweyezu Florent we agira ati “Hari amavuta yo guteka litiro twaguraga 800 ubu iragura 3000 frws, umuceri wasangaga ugura 800 cyangwa 1000 mu gihe uhenze ukagura 1200, ariko ubu uragura 2000 ndetse akarengaho.”
Bamwe mu bacuruzi bagaragaza ko bacuruza uko baranguye, ariko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya bagerageza kureshya abakiriya bakamanura ibiciro cyane cyane ibikorwa n’inganda zo mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, Uwumukiza Beatrice asaba abacuruzi kwirinda kureba inyungu zabo gusa bagakandamiza umuguzi kuko bihanwa n’itegeko.
Yagize ati “Ihiganwa mu bucuruzi tureba ibijyanye n’ibiciro, tukareba niba abacuruzi bakora ubucuruzi bwabo bubahirije amategeko asabwa kugira ngo hatagira ababangamira abandi kugira ngo n’ibiciro bitaza kuzamuka ku masoko bikabangamira abaguzi kandi nabo bakumva batekanye.”
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Richard Niwenshuti avuga ko leta yakoze ibishoboka byose yunganira gahunda z’ubucuruzi ku buryo ntawe ukwiye kugira icyo yitwaza ngo yuname ku muguzi.
Yagize ati “Uyu munsi biriya biciro dufite ku masoko byari kuba byikubye nka kangahe iyo leta yacu idashyiramo inyongera yaba ku bya transport, tugabanya ku biciro bya peteroli, yaba ku biciro by’ifumbire zishyirwa mu buhinzi hari impamvu zifatika ihiganwa rero nk’uko mu bizi ni uguha uburenganzira abacuruzi guhatanira isoko, ariko ntibagomba kwitwaza impamvu zimwe na zimwe ngo babe barusahurira mu nduru bashyireho ibiciro bihanitse.”
Kuri ubu buri mucuruzi asabwa kumanika ibiciro by’ibicuruzwa kandi umuguzi agahabwa inyemezabuguzi ya EBM ku gicuruzwa aguze, kugira ngo hatangira umucuruzi ugira icyo yitwaza akishyiriraho ibiciro binyuranije n’ibyashyizweho ku bicuruzwa.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 21,7% mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ugereranije no muri uko kwezi mu mwaka ushize wa 2021.
Naho mu byaro ibyo biciro byiyongereyeho 42,9% muri ibyo bihe.