Amarushanwa ya Sport Inclusion (Imikino idaheza), ahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe bagakina n’abatabufite hagamijwe kubakura mu bwigunge bakisanga mu bandi bakagaragaza ko n’ubwo bamugaye ariko nabo bashoboye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Nyarugenge mu ishuri rya Lycée de Kigali niho habereye aya marushanwa ku rwego rw’igihugu. Ubuyobozi bw’aka Karere bukaba buvuga ko bwishimiye kwakira iyi mikino ndetse ko kuba aba bana bagaragaje ko bashoboye bikwiye kubera isomo babyeyi b’abana bafite ubumuga bityo ntibabaheze mu rugo, nk’uko bivugwa na Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge.
Yagize ati “Ubundi umuryango ni ryo shingiro rya byose, nta mpamvu yo guheza umwana mu rugo. Turasaba abagifite abo bana mu rugo babazane n’ubwo baba bafite ubushobozi bukeya, inzego z’ibanze zirahari kugira ngo zibafashe haba mu bijyanye n’imyigire, mu myidagaduro, haba no kongera kubarema mo ikizere. Umwana n’uw’u Rwanda ntabwo ari uwabo mu rugo kandi ni we muyobozi w’ejo hazaza.”
Sangwa Deus uyobora Special Olympics Rwanda ari nayo utegura aya marushanwa, avuga ko n’ubwo iyi mikino imaze imyaka isaga 20 igeze mu Rwanda, hagikenewe gukorwa ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abafite ubumuga bwo mu mutwe bave mu bwigunge.
Ati “Bitwereka ko tugifite ikibazo cyo gukomeza gukora ubukangurambaga ku miryango, ku babyeyi no mu nzego zose za Leta, kugirango bakangurire ababyeyi, bakangurire amashuri kugerageza kubaka iki gikorwa kijyanye no gukura abafite ubumuga bwo mu mutwe mu bwigunge.”
Aya marushanwa yasojwe none ku rwego rw’igihugu, yari agizwe n’imikino y’umupira w’amaguru (Football), umukino ngororamubiri wa Atretism, umukino wa Basketball ndetse n’umukino wa Bocce
Mu mukino wa Basketball wakinywe n’abakobwa gusa, ikipe y’ishuri ryisumbuye rya St Bernadette ryo mu Karere ka Kamonyi, yatsinze Lycéede Kigali amanota 36 kuri 30, umukinnyi witwaye neza aba Dusabe Jane wiga muri Lycée de Kigali.
Muri Footaball ikipe y’abakobwa ya Gs Kimisagara yatsinze ikipe ya Palloti Children Hope Center iyitsindiye kuri peraniti nyuma yo kugwa miswi, iyitsinda penariti 6 kuri 5.
Mu kiciro cy’abagabo, mu mu gusiganwa biruka metero 100, Mugisha François wo mu irerero rya Amizero ni we wabaye uwambere akoresheje amasegonda 16.02.
Mu kiciro cya Gatatu, muri gusiganwa biruka metero 100 abasigqnwa bari barindwi, Yezakuzwe Joseph wo muri HVP Gatagara yegukanye umwanya wambere akoresheje amasegonda atanu n’iby’ijana bitanu.
Abitwaye neza muri aya marushanwa bakaba bazatoranwamo umukobwa umwe n’umuhungu umwe bakina Bo, Umukobwa umwe n’abahungu babiri muri Atretisme, ndetse n’ikipe y’abakobwa bakina Football, bose bazitabira iyi mikino izabera mu Budage ku rwego rw’Isi kuva tariki ya 15 kugeza 17 mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha wa 2023.