Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bakomeje ubukangurambanga bwo gusobanurira abacuruzi amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama, ubu bukangurambaga bwahuje abacuruzi bacururiza mu Karere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba, bunahuza abacururiza mu turere twa Rulindo na Gakenke two mu Ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubujura bugaragara muri ubu bucuruzi.
Ubu bukangurambaga mu karere ka Bugesera bwitabiriwe n’abacuruzi 167, mu gihe mu karere ka Rulindo na Gakenke bwitabiriwe n’abagera kuri 256, basobanuriwe amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aherutse gusohoka hagamijwe gushyiraho umurongo ugomba kugenga ubu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ibyikoranabuhanga byakoreshejwe.
Polisi y’igihugu dukesha yatangaje ko, ubwo yaganirizaga abitabiriye aya mahugurwa, Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) Chief Superintendent of Police (CSP) Corneille Murigo, yababwiye ko aya mabwiriza yagiyeho hagamijwe kunoza imikoranire myiza hagati y’ucuruza, umuguzi n’abaturage.
Yagize ati:” Mbere y’uko aya mabwiriza ashyirwaho hari hariho ikibazo cyo kwitana ba mwana ku mpande zombi aho abaturage bajyaga ku masoko atazwi bashaka kugura ibikoresho bya macye, hakaba n’abajura bibaga ibikoresho by’abaturage bakabigurisha abacuruzi nabo bagahindukira bakabigurisha abaturage kandi ari ibyibano. Ni nayo mpamvu buri wese agomba kubahiriza aya mabwiriza mashya kugira ngo ubu bucuruzi bugire umurongo mwiza hatarimo ubujura.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Mugiraneza David, yagiriye inama abacuruzi n’abatekinisiye kujya babanza kugenzura igikoresho bakamenya aho cyaturutse.
Ati: ” Ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe ntabwo bubujijwe, aya mabwiriza yashyizweho kugira ngo aburengere kandi abushyire ku murongo, ariko birasaba imbaraga za buri wese kugira ngo aya mabwiriza yubahirizwe, hatangwa amakuru ku bantu bose batayubahirije, n’abagurisha ibikoresho byibwe.”
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye abacuruzi baturutse mu Turere twa Rulindo na Gakenke, ko bagomba kwitandukanya n’ubucuruzi bw’ibikoresho bidafitiwe inkomoko izwi no kwirinda ubujura bwakunze kuvugwa muri ubu bucuruzi, abasaba kubahiriza aya mabwiriza no kuyashyira mu bikorwa.
Amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amashanyarazi niby’ikoranabuhanga byakoreshjwe ataganya ibihano ku muntu wese utayubahirije aho umucuruzi utabitse neza umwirondoro w’igikoresho cyakoreshejwe acuruza azajya acibwa amafaranga ibihumbi 100, naho ucuruza adafite uruhushya cg rwararangije igihe acibwa amafaranga ibihumbi 200
Aya mabwirizwa yatangiye kubahirizwa igihe yasohokeye mu igezeti ya Leta mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Abacuruzi bakora ubu bucuruzi bahawe amezi 3 yo kuba bamaze kwaka ibyangombwa, uhereye igihe yasohokeye.