Banki nkuru ya Zimbabwe yamuritse ibiceri bya zahabu byiswe Mosi-oa-Tunya bizajya byifashishwa mu gihugu mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’idolari rya Amerika ndetse no guhangana n’igabanuka ry’agaciro k’idorali rya Zimbabwe.
Idorali rya Amerika rikoreshwa cyane muri Zimbabwe ahanini kubera itumizwa hanze ry’ibicuruzwa rikiri hejuru ndetse rikoreshwa n’abaturage mu buhahirane bwa buri munsi, ibi bikaba intandaro yo guta agaciro k’idorali rya Zimbabwe.
Ku ikubitiro hashyizwe hanze ibiceri bya zahabu bisaga 2000 aho kimwe gifite agaciro k’amadorali ya Amerika 1,823.
Banki nkuru ya Zimbabwe ivuga ko mu gihe kitarenze ukwezi hazamurikwa ibindi biceri bya zahabu bifite agaciro ko hasi byakoreshwa n’abacuruzi bato.