Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.

Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter, yashimye iyi ntambwe y’amateka itewe kuko kontineri za mbere za BioNTech zageze mu Rwanda.

Yagize ati: “Uyu munsi ni intambwe ya mbere y’amateka nyuma y’uko kontineri za BioNTech zigeze mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka itatu umuntu wa mbere mu Rwanda agaragayeho icyorezo cya Covid-19.”

Yakomeje ashimangira ko bizatuma bwa mbere muri Afurika hakorerwa inkingo za mRNA.

Perezida Kagame yaboneyeho gushima itsinda ry’abagize BioNTech, by’umwihariko Uğur Şahin, Özlem Türeci, Sierk Pötting n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho barimo kENUP Foundation, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ndetse n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC).

Kuri uyu wa  Mbere, u Rwanda rwakiriye ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti biturutse mu Budage.

Mu masaha y’igicamunsi ni bwo icyiciro cya mbere cy’imashini z’urwo ruganda zubakiye muri kontineri nini zizwi nka BionTainers cyageze  Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.  

kontineri 6 zazanywe n’indege yo mu bwoko bwa Antonov iri mu nini zitwara imizigo ku Isi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko izi ari inzozi zigiye kuba impamo.

Minisitiri Nsanzimana ashimangira kandi ko n’inzego z’uburezi n’ubushakashatsi zizungukira kuri uru ruganda.

U Rwanda rubimburiye ibihugu birimo Senegal na Afurika y’Epfo na byo bifitanye amasezerano na BionTech yo kubaka inganda z’inkingo n’imiti muri ibyo bihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BionTech Dr. Sierk Poetting avuga ko u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe ngo rube icyitegererezo muri uyu mushinga mugari ugamije gufasha Afurika kwikorera inkingo n’imiti.

Uru ruganda ruzakorera mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, rukaba ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze z’inkingo zisaga miliyoni 50 ku mwaka.

Ruzakora inkingo zirimo iza COVID19, iza kanseri n’iza malariya ndetse na SIDA zigeze ku musozo w’igerageza.

Biteganyijwe ko icyiciro cy’ibindi bikoresho bigize uruganda birimo izindi BionTainers 6 bizagera mu Rwanda mu mezi make ari imbere ku buryo inkingo za mbere zizakorwa n’uru ruganda zizajya ku isoko mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ni umushinga munini wa miliyari zibarirwa mu 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubu Abanyarwanda 9 ni bo bazakora muri uru ruganda ariko muri 2024 bakazagera ku 100 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BionTech.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version