Ni umwanana w’umukobwa twahaye izina rya Claire ku bw’umutekano we. Yari afite imyaka 14 ubwo uwari mwarimu we wamufashaga mu masomo yo mu rugo (coaching /Cours du soir) yamusambanyaga akanamuteraga inda.

Uyu mwana avuga ko “umwarimu baramuzanye turigana ariko ibyo twigaga yongeraho ikigisho cye nakwita nk’ubuzima bw’imyororokere. Nibwo yaje kunyigisha ibintu ngo bijyanye n’isugi”

Isugi ni umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe. Mu muco Nyarwanda kandi byari ishema ku mukobwa gushaka umugabo akiri isugi dore ko n’uwabaga atari yo byamuteraga ipfunwe ku buryo bashoboraga no kumwirukana, ibyitwaga gusenda.

Nyamara Claire we bamubwiye ibihabanye n’ibi. “We yambwiye ko isugi ari ikintu kizira cyane ku mukobwa wenda kubaka kandi ko umuntu kugira ngo ate ubusugi ari ibintu bigorana cyane.”  Aha, ngo yanamubwiraga ko “n’umuntu wabigufashamo aba ari umuntu wakwitangira.”

Umwana twahaye izina rya Claire ku bw’umutekano we. Yatewe inda n’uwari mwarimu we amubeshya ko ari kumufasha gutakaza ubusugi kuko byari kuzamugora igihe agiye gushaka umugabo.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko iki ganiro yakimubwiraga kenshi byatumye yumva ko ari umuntu umufitiye impuwe bituma yemera ko baryamana atanabiganirije ababyeyi be cyangwa undi uwo ari we wese. “Aza kumbwira ati noneho nemeye kukwitangira kuko umuntu wagusujyura (watuma utakaza ubusugi) ni umuntu wakwitangiye. Nibwo yabinkoreye nk’umuntu umfasha”

Kugira amakuru ku buzim bw’imyororokere atari yo cyangwa adahagije ku bangavu n’ingimbi, biracyari intandaro y’ibibazo bishamikiye kuri iki gice cy’ingenzi kigize ubuzima bwa muntu. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku Isi, OMS/WHO rivuga ko biba intandaro y’inda zitifuzwa ziterwa abangavu ndetse n’ubwandu bushya bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera SIDA.

Cyakora Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) ruvuga ko umwana nka Claire wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye batakabaye baramushutse muri buriya buryo kuko integanyanyigisho yifashishwa mu mashuri yo mu Rwanda itanga amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

MURUNGI Joan, ni umuyobozi muri REB, Ushinzwe ishami ry’Integanyanyigisho. Avuga ko “tugarutse ku nteganyanyigisho n’imfashanyigisho tuba twateguye, biba birimo neza. Ubitanze uko bigomba gutangwa, aba bana ntibakabaye bagwa mu mitego.”

None se haracyabura iki?

Ku ruhande rw’abanyeshuri, Claire avuga ko usanga bigira kubona amanota. Ati “iyo utarabijyamo ntabwo ushobora kubisobanukirwa. Bashobora no kuzana urupapuro ukabisubiza pe! Ariko mu by’ukuri niba nabyita nko kuboroka! (gufata mu mutwe ibintu udasobanukiwe neza).”

Ku ruhande rw’abarimu hari abavuga ko badafite imfashanyigisho zihagije. Umwe yagize ati “nta mfashanyigisho zifatika zihari zadufasha kwigisha mu buryo bwimbitse.” Mugenzi we yongera ho ko “dukeneye nyine izo nyigisho zindi zifatika”

Cyakora, MURUNGI Joan, Ushinzwe ishami ry’Integanyanyigisho muri REB asaba abarimu kugaragaza ibyo bumva bakeneye kugira ngo amasomo y’ubuzima bw’imyororokere yigishwe neza. Yagize ati “ibirimo se byo barabitanga nk’uko bikwiriye! Ariko niba hari ibindi babona ko bitarimo nta kibazo babidushyikiriza tukabiganiraho kuko n’ubundi turakorana.”

Yongera ho ko “ibyo bumva badasobanukiwe tugira n’amahugurwa ya byo. Tugira n’imfashanyigisho iba kuri website ya REB n’ibibazo noneho birimo, umwana akubajije gutya wasubiza iki.”

Mu zindi mbogamizi zigaragazwa nk’izikiri inzitizi mu myigishirize inoze y’amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere harimo imyemerere ya bamwe mu barimu ishingi ku madini n’amatorero ndetse n’umuco, aho hari abakibifata nka kirazira cyangwa se ‘ibishitani’, gutanga amakuru runaka ku buzima bw’imyororokere.

Joan agira inama abarimu kurenga iyo myumvire “ubundi uburezi ni ububyeyi. Urarerera igihugu, urarerera ejo hazaza h’abantu benshi. Bwiza abana ukuri udashingiye ku idini runaka”

Ni mu gihe kandi abana na bo ngo bakwiye “wikwiga ushaka amanota. Ibyo twiga bidufashe no mu buzima bw’ejo hazaza kuko icyo twifuriza abana bacu ni ukugira ngo bazagire ubuzima bwiza.”

Kuva muri 2016, mu nteganyanyigisho yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta mu Rwanda hashyizwemo isomo rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere [Comprehensive Sexuality Education – CSE]. Ni isomo rigamije gufasha abangavu n’ingimbi kugira amakuru ahagije ku buzimabw’imyororokere bityo bikabafasha gufata ibyemezo bizima. Mu gihe iri somo ryakwigishwa neza, byagabanya ibyago, bishamikiye ku buzima bw’imyororokere, abangavu n’ingimbi bahura na byo.

Share.
Leave A Reply