Umuyobozi wambere wa Belarus kuva ikibona ubwigenge,  Stanislav Shushkevich yapfuye afite imyaka 87 y’amavuko  nk’uko umugore we yabitangarije AFP.

Ejo ku wa gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2022, umugore we Irina yavuze ko Shushkevich yapfuye azize ibibazo byatewe na coronavirus.

Shushkevich, hamwe n’umuyobozi w’Uburusiya Boris Yeltsin bari kumwe kandi n’umuyobozi wa Ukraine, Leonid Kravchuk, bashyize umukono ku itangazo ryo mu 1991 ryashenye Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Uyu mugabo yayoboye Belarus kuva yabona Ubwigenge kugeza ubwo yatsinzwe amatora yo mu 1994 na Lukashenko, aba umunyamuryango ukomeye w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amasezerano ya Belavezha yashyizweho umukono ku ya 8 Ukuboza 1991 muri luxury dacha mu ishyamba rya Belovezhskaya Pushcha muri Biyelorusiya, yashyizeho itsinda rishya ry’Abasoviyeti nyuma y’Abasoviyeti b’umuryango w’ibihugu byigenga bikoresha ururimi rw’icyongereza [Commonwealth of Independent States ] Kugira ngo risimbure Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Shushkevich yavukiye i Minsk, yigarurira Abasoviyeti bari bahambaye nyuma y’uko uwahoze ari Perezida yirukanwe kubera ko yari ashyigikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa gikomunisiti muri Kanama 1991.

Nyuma y’ubwigenge bwa Belarus yakomeje kuba umukuru w’igihugu kugeza mu 1994, n’ubwo atigeze agira izina rya Perezida.

Yirukanwe mu iperereza ryakozwe na Lukashenko, icyo gihe wayoboraga komite ishinzwe kurwanya ruswa.

Muri Kamena 1994, Shushkevich yahagaze mu matora ya perezida arwanya Lukashenko n’abandi bakandida ariko akurwa mu cyiciro cya mbere.

Lukashenko yaje kubona intsinzi mu cyiciro cya kabiri kandi kuva icyo gihe yakomeje kuba Perezida.

Shushkevich yaje kunenga Lukashenko anashyigikira cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu.

Shushkevich ntiyigeze akora cyane mu myaka yashize kandi nta ruhare yagize mu myigaragambyo yo kwamagana guverinoma yadutse nyuma y’uko Lukashenko yegukanye indi ntsinzi mu matora ya Perezida yo muri Kanama 2020.

Svetlana Tikhanovskaya, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Belarus ubu uba mu buhungiro, yavuze ko urupfu rwa Shushkevich ari igihombo gikomeye cyane ku baturage ba Belarus ndetse n’Isi ya Demokarasi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ,Ati :”Umuyobozi wambere wa Belarus yigenga azibukwa kubera uruhare yagize mu gusenya Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Reka aruhukire mu mahoro. “

Ibitangazamakuru byo muri Belarus byatangaje muri Mata ko Shushkevich yari ari kwitabwaho cyane kubera ibibazo bya coronavirus.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version