Umwaka urashize uburusiya bushoje intambara kuri Ukrain, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yavuze ko “Umwaka wa 2023, ni umwaka w’insinzi”

Ibi yabigarutseho kuri uyu Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023, umunsi uburusiya bwatangirijeho intambara kuri Ukraine,hari mu gitondo cyo kuwa 24 Gashyantare umwaka ushize wa 2022, ingabo z’uburusiya zinjira muri Ukraine, zitangiza intambara ikomeye, uburayi bwaherukaga mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi.

Kuri ubu ngo ibice byinshi byahindutse umuyonga,ibice bimwe by’iki gihugu byigaruriwe n’uburusiya,ndetse intambara imaze guhitana ababarirwa mu bihumbi 150 ku mpande zombi.

Gusa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, ashimira ingabo z’iki gihugu ko zitigeze zirambika intwaro hasi zigakomeza kurwana ku cyubahiro cy’igihugu, ndetse akanabemeza ko uyu mwaka wa 2023, ari uw’insinzi, y’igihugu cye muri iyi ntambara.

Perezida Zelensky, yatangaje ibi mu gihe Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yateraniye i New York ku wa kane yatoye ku bwiganze ishyigikira umwanzuro wamagana igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyatangiye mu mwaka umwe ushize.

Iyo nteko ya ONU yasabye ko Uburusiya bukura ingabo zabwo muri Ukraine kandi imirwano igahagarara.

Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, mu gihe 32 birimo u Burundi na Uganda, byifashe naho ibindi bihugu birindwi – birimo n’Uburusiya – birawamagana nk’uko BBC yabitangaje.

Ahandi, i Vienne muri Autriche, umubare munini w’abahagarariye ibihugu byabo bavuye mu cyumba cy’inama ubwo uhagarariye Uburusiya yagezaga ijambo ku nama y’inteko ishingamategeko y’umuryango w’umutekano w’Uburayi.

Uwo mwanzuro wongeye gushimangira ubufasha ku busugire bwa Ukraine no kutavogerwa kwayo, wamagana ibivugwa n’Uburusiya ibyo ari byo byose ku bice bimwe bya Ukraine bwigaruriye.

Share.
Leave A Reply