Urukiko rw’i Barcelona muri Espagne rwatanze uruhushya rwo gukora isuzuma ku murambo wa José Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Eduardo dos Santos yapfiriye muri uwo mujyi, aho yari yagiye kwivuriza.

Tchizé dos Santos, umukobwa wa nyakwigendera, niwe wasabye ko umurambo wa se wakorerwa isuzuma. Yavuze kandi ko ngo hari kagambane ko kwica se kugira ngo abuzwe gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu matora yo muri Angola ateganijwe muri Kanama uyu mwaka.

Abanyamategeko b’umuryango wa dos Santos bamaganye gahunda ya leta ya Angola yo gutahana umurambo we muri Angola kugira ngo ashyingurwe ku rwego rwa leta, kuko icyifuzo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Eduardo,  yari yaratanze ari uko  azashyingurwa n’umuryango we muri Espagne.

José Eduardo dos Santos, yabaye Perezida wa Angola guhera mu mwaka 1979 kugeza muri 2017.

Umukobwa wa Eduardo dos Santo yasabye ko hakorwa isuzuma ku murambo wa se.
Share.
Leave A Reply