Mohammad Barkindo wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC yitabye Imana ku myaka 63, azize urupfu rutunguranye.
Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria yitabye Imana mu gihe haburaga iminsi mike ngo manda ye y’imyaka itandatu ku buyobozi bw’uyu muryango irangire.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibya peteroli muri Nigeria, Mele Kyari, yatangaje aya makuru abinyujije kuri Twitter, nyuma biza kwemezwa na OPEC.
Yagize ati “Twabuze umuntu w’agaciro Dr Muhammad Sanusi Barkindo. Yitabye Imana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022. Ni igihombo gikomeye ku muryango we, ku kigo gishinzwe ibya peteroli, kuri OPEC no ku muryango mugari w’ibijyanye n’ingufu”.
Barkindo yari amaze imyaka irenga 40 akora mu bijyanye n’ingufu, aho yakoze mu kigo cya Nigeria cy’ibijyanye na peteroli, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse na Minisiteri y’ingufu hamwe na OPEC yarabereye Umunyamabanga Mukuru.