Mu karere ka Bugesera , umurenge wa Rilima, Umukozi ushinzwe itumanaho mu mushinga RW0435 arashinjwa n’umubyeyi witwa Nyirahabimana Adeline ko ngo yamuhaye amafaranga ye ibihumbi mirongo itanu ( 50,000frw) amwizeza kumushyirira umwana mu mushinga ariko ngo bikanga yanamusaba kuyamusubiza akanga , ngo yanamuhamagara akanga kumwitaba.
ibaruwa yanditswe ku itariki ya 29 Kanama 2025, isaba ubusobanuro Nisengwa Camarade, ivuga ko ngo bashingiye ku ibaruwa yo kuwa 28 Kanama 2025 , umuyobozi yandikiye ubuyobozi Bukuru bwa UEBR ku kibazo cy’amafaranga ibihumbi mirongo itanu ( 50,000Frw) uyu Nisengwa yakiriye ngo ayahawe n’umubyeyi witwa Nyirahabimana Adeline ngo amushakire ibyangombwa by’umwana ngo babone uko bamwangika mu mushinga , Nyuma bikanga .
Umubyeyi ngo yakomeje guhamagara Nisengwa Camarade kugirango amusuhize amafaranga ye akanga kuyamusubiza ndetse ngo yanamuhamagara ntamwitabe.
Aha ni naho ubuyobozi bwa UEBR buyobowe na Rev. Murwanashyaka Thomas, bwaboneyeho kumwandikira bumusaba ubusobanuro .
Twagerageje kuvugisha Nisengwa Camarade kugirango tumubaze amakuru y’iby’aya mafaranga 50000frw , yakiriye, inshuro zose twamuhamagaye ntiyitaba.
Twanahanagaye Umuyobozi Mukuru wa UEBR Rev. Murwanashyaka Thomas ntiyitaba, tumuhaye ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.
Ibikubiye mu ibaruwa yanditswe ku 28 Kanama 2025 isaba Ubusobanuro Nisengwa Camarade
Ku itariki 31 Kanama 2025 Nisengwa Camarade yasubije ubuyobozi bwa UEBR ahakana ko yakiriye ayo mafaranga gusa yemera ko yagiye mu rugo rw’uwo mubyeyi