Kalisa Uzabumwana Sharif wamamaye nka Shaffy, yasohoye indirimbo ‘Naruguyemo’ yakoreye uwahoze ari umukunzi we bamaze imyaka itari mike baratandukanye.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo umusore abwira inkumi bakundana, aho uyu muhanzi yavuze ko yayikoreye umukobwa bahoze bakundana ariko baje gutandukana.

Yagize ati: “Ni indirimbo nakoreye umukobwa uba mu Rwanda twigeze gukundana kuva mu 2016 kugeza mu 2018, twaje gutandukana aranashaka, niyo mpamvu ntashobora kumuvuga kuko ubuzima bwe bwinjiyemo abandi bantu.”

Abajijwe niba yaba ari Shaddyboo yakoreye iyi ndirimbo cyane ko mu minsi ishize havuzwe urukundo hagati yabo, yavuze ko indirimbo atayikoreye uyu mukobwa ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nabikubwiye nayikoreye umukobwa twigeze gukundana mu minsi ishize, ubu yarashatse arubatse niyo mpamvu ntashaka kumuvuga izina.”

Abajijwe impamvu ahisemo gusohora indirimbo mu gihe yamaze gutandukana n’uyu mukobwa, Shaffy yagize ati: “Ibinezaneza nagize igihe nari nararuguyemo nibyo byatumye nyandika, iyo nibutse ibihe twagiranye mpita nibuka ya ndirimbo, rero buri gihe nahoraga nibaza impamvu ntayisohora.”

Shaffy yamenyekaniye muri sosiyete ifasha abahanzi ya Rockhill Music, nyuma y’aho batangiye gukorana muri Mata 2019.

Mu gihe kirenga umwaka amaze asinye muri Rockhill, Shaffy wamenyekanye mu ndirimbo ‘Akabanga’, yakoze indi imwe gusa yise ’Sukuma’; zose zakunzwe cyane.

Ku wa 22 Nzeri 2020 nibwo amakuru yageze hanze ko uyu muhanzi yamaze gusesa amasezerano.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version