Ukraine yasabye ko Umuryango w’Abibumbye (UN) n’Umuryango Utabara Imbabare, Croix-Rouge, bemererwa gukora iperereza ku mpfu z’imfungwa zirenga 50 z’intambara z’Abanya-Ukraine, mu gitero mu gace kigaruriwe.
Ukraine n’Uburusiya byakomeje gushinjanya kugaba igitero kuri iyo nkambi bari bafungiwemo.
Hari videwo y’Uburusiya bivugwa ko itagenzuwe ya nyuma y’icyo gitero igaragaza ikirundo cy’ibitanda bigerekeranywa byasenyutse hamwe n’imirambo yabaye amakara.
Biracyari urujijo kumenya bya nyabyo icyabaye muri iyo nkambi y’imfungwa y’i Olenivka, igenzurwa n’abaharanira ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya bo mu yiyise Repubulika ya Rubanda ya Donetsk.
Croix-Rouge yavuze ko irimo gusaba kugera kuri iyo gereza kugira ngo ifashe mu guhungisha no kuvura abakomeretse.
Ukraine ivuga ko aho hantu hibasiwe n’Uburusiya mu gikorwa cyo gusenya ibimenyetso by’iyicwarubozo n’ubwicanyi. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyabaye ari icyaha cy’intambara cyakozwe n’Uburusiya ku bushake.
Uburusiya bwo bwavuze ko iyo nkambi yarashweho n’ibisasu bya rokete bidahusha bya Ukraine.
Abafungiwe muri iyo nkambi bivugwa ko bari barimo n’abo muri batayo ya Azov, bafashwe muri Gicurasi barwana ku mujyi wa Mariupol wo mu Majyepfo kandi Uburusiya bwashatse kugaragaza nk’aba Nazi bashya n’abakoze ibyaha by’intambara.
Ibiro bikuru by’ingabo za Ukraine byasabye ko UN na Croix-Rouge bakora iperereza kuri izo mpfu, bivuga ko Uburusiya bwibasiye iyo nkambi mu rwego rwo guhishira uburyo bufatamo imfungwa z’intambara.
Mu nyandiko ku mbuga nkoranyambaga, ibi biro bikuru by’ingabo za Ukraine byavuze ko UN na Croix-Rouge bakwiye guhita basubiza kuko iyi miryango yombi yari yatanze icyizere ko izo mfungwa zizagira umutekano aho hantu.
Croix-Rouge yavuze ko irimo gusaba kugera muri iyo nkambi kandi ko yasabye kwemererwa guhungisha abakomeretse.
Mu itangazo rya Croix-Rouge, yagize iti: “Icyo dushyize imbere ubu ni ugutuma abakomeretse babona ubuvuzi bwo kurokora ubuzima no gutuma imirambo y’ababuze ubuzima bwabo yitabwaho mu buryo buyiha icyubahiro”.
Mbere yaho, umushinjacyaha mukuru wa Ukraine Andriy Kostin yari yavuze ko yatangije iperereza ku byaha by’intambara kuri icyo gitero.