Kuri uyu wa Kabiri nibwo ubwato bw’umuryango wabibumbye butwaye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine bwerekeza muri Ethiopia.

Ubu bwato bwahagurukiye ku cyambu cya Pivdenny giherereye mu Majyepfo ya Ukraine bwikoreye toni zigera ku 23 000 zoherejwe muri Afurika, nk’uko Minisiteri y’ibikorwaremezo ya Ukraine yabitangaje.

Mu butumwa yanyijije ku rubuga rwa Telegram, yavuze ko “Ubwato bwa Brave Commander butwaye ingano zoherejwe muri Afurika bwahagurutse ku cyambu cya Pivdenny. Muri iki gitondo, ubwato butwara iyo mizigo bwerekeje ku cyambu cya Djibouti, aho ibyo binyampeke bizashyikirizwa abo bigenewe muri Ethiopia.”

Iyi minisiteri yatangaje ko izi toni 23 000 z’ingano zoherejwe muri Afurika ku ruhare rwa porogaramu ishinzwe ibiribwa ku isi, PAM.

Ubu bwato bwahagurutse ku cyambu cya Pivdenny ku cyumweru, aho Minisitiri w’ibikorwaremezo muri Ukraine, Oleksandre Koubrakov, yatangaje ko yizeye ko Hari ubundi bwato bubiri cyangwa butatu bw’umuryango wabibumbye buzatwara ibindi binyampeke mu bihe biri imbere.

Ibi binyampeke byoherejwe hashingiwe ku masezerano yasibywe hagati y’Uburusiya, na Ukraine ku buhuzwa Turkey na ONU yasibywe muri Nyakanga uyu mwaka, yo kohereza ibinyampeke byo muri Ukraine yafungiwe ku byambu by’iki gihugu kubera intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Ubwato bwa mbere bwatwaye ibinyampeke bwo muri Ukraine bwahagurutse ku cyambu cyo muri Odessa ku ya 1 Kanama, ndetse n’ubundi bwato burenga 15 nibwo bumaze kuva muri Ukraine kuva aya masezerano yasinywa n’izi mpande zombi.

Ukraine n’Uburudiya nibyo bihugu bya mbere byohereza ibinyampeke ku isoko ry’amahanga ariko kuva intambara y’Uburusiya muri Ukraine yatangira muri Gashyantare, ku isi hadutse ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyane ibinyampeke.

Kugeza ubu, imibare ya porogaramu y’ibiribwa ku isi igaragaza ko abantu miliyoni 345 bo mu bihugu 82 byo ku Isi bugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Ni mugihe abantu miliyoni 50 bo mu bihugu 45 byo ku Isi bugarijwe n’amapfa Kandi nta bufasha bw’ibiribwa bari guhabwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version