Ku ri uyu wa Kabiri, Inteko yemeje byimazeyo inkunga ingana na miliyari 40 z’amadolari y’Amerika yo gufasha Ukraine.

Ni mu gihe abadepite bashyigikiye icyifuzo cya Perezida Joe Biden, ibyo bikaba byerekana ko impande zombi ziyemeje gukumira igitero cy’Uburusiya. 

Iki cyemezo cyaje mu gihe Ukraine yavugaga ko ingabo za yo zagiye zisunika buhoro buhoro ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Kharkiv. 

Ukraine ivuga ko yahatiwe guhagarika itangwa rya gaze kuri sitasiyo ya compressor ya Novopskov mu burasirazuba bwa Ukraine kuko itagishoboye kubungabunga umutekano muri icyo kigo. Mu ntambara yose yabereye muri Ukraine kugeza ubu, sitasiyo yakomeje gukora nk’uko bisanzwe, iha Uburayi hafi kimwe cya gatatu cy’ibicuruzwa biva mu Burusiya.

Gutanga gazi birahagarara none ku wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2022 ,saa 17h00 za ho  nkuko byatangajwe n’igihugu cya Ukraine.

Amerika yashimangiye ko amakimbirane yo muri Ukraine atagira iherezo, n’ubwo ingabo z’Uburusiya zasubijwe inyuma mu mujyi wa Kharkiv.

Ku wa kabiri, Umuyobozi ushinzwe iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Avril Haines, yagize ati: “Amezi make ari imbere mushobora kutubona tunyura mu nzira itateganyijwe .”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri kandi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yishimiye intsinzi ya Ukraine i Kharkiv ariko anatanga umuburo ku  kwirinda.

Zelensky ati: “Ntidukwiye gushyiraho umwuka w’imyitwarire ikabije, turateganya intsinzi buri cyumweru ndetse na buri munsi.”

Ku wa kabiri, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ingabo z’Uburusiya zirukanwa mu mujyi wa kabiri wa Ukraine, Kharkiv.

Perezida yavuze ko afite “inkuru nziza” yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kharkiv.

Ati: “Ndashimira ba myugariro bacu bose bakomeje umurongo kandi bakagaragaza imbaraga z’ikirenga mu kwirukana ingabo z’abateye.”

Umuyobozi w’ubuyobozi bw’akarere ka Kharkiv, Oleg Synegubov, kuri Telegram yavuze ko muri ako karere “intambara zikaze” zikomeje, kandi ko umujyi ubwawo urimo umuriro mwinshi.

Ati: “Bitewe n’ibitero byagabwe neza, ba myugariro bacu babohoye Cherkasy Tyshky, Rusky Tyshky, Rubizhne na Bayrak kubatera”.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version