Ibisasu byo mubwoko bwa misire byaraye bitewe n’Abarusiya mu mujyi uri kure y’ahabera intambara yo mu burasirazuba, byahitanye abantu 23 harimwo abana batatu, nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Ukraine.


Ibyo bisasu kandi byakomerekeje abarenga ijana mu mujyi wa Vinnytsia uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Ukraine Kyiv, aha ariko hakaba ari kure cyane ya Donbas iberamwo urugamba.


Muri uyu mujyi wa Vinnytsia utuwe n’abakabakaba 370.000 , ibisasu bitatu bya misire byaguye ku nyubako y’ibiro, byangiza n’amazu y’abaturage. Byaguye kandi ahaparikwa imodoka kuri iyo nyubako ifite amagorofa icyenda, ahagana mu ma saatanu z’ijoro, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ubutabazi muri Ukraine.
Minisiteri y’ingabo mu Burusiya ariko ntiragira icyo itangaza kugeza ubu, ariko busanzwe buhakana ibyo gutera abasivire.


Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Ukraine bivuga ko ibi bisasu bya misire byaterewe mu bwato bw’intambara buri mu Kiyaga cy’umukara (Mer Noire/Black Sea).
Perezida Zelensky nawe, mw’itangazo yacishije ku mbuga nkoranyambaga, yanditse ati: “buri gihe, Uburusiya bwica abasivire, bwica abana ba Ukraine, butera ibisasu bya misire ku nyubako z’abasivire, ahantu hatari n’ibirindiro bya gisirikare. None ibi ni ibiki! Uretse ko ari igikorwa cy’iterabwoba?”.

Avuga ko Uburusiya bwaraye bwishe abasivire mu gihe harimo haba inama ku byaha by’intambara bikorwa n’Uburusiya ibera mu Buholande.
Ati: “Ubu rero Uburusiya bwerekanye aho buhagaze ku bijyanye n’amategeko mpuzamahanga, ku mugabane w’Uburayi, hamwe no ku bantu b’abanyamahoro ku isi yose”. Akoimeza agira ati” Inyuma y’ibi, nta n’umwe wahakana ko hakenewe vuba na bwangu ubutabera bwihariye ku gitero cy’Uburusiya kuri Ukraine”.


Iki gitero cyabaye mu gihe abaminisitiri b’Ubumwe bw’Uburayi bashinzwe ububanyi n’amahanga, n’abashinzwe ubutabera bagomba guhurira mu nama i La Haye/ The Hague kugira ngo barebere hamwe ibijyanye n’ibyaha by’intambara bikorwa n’Uburusiya.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version