Inzego z’iperereza zasatse urugo rw’umuyobozi mukuru w’itorero rya Orthodox mu murwa mukuru Kyiv bamushinza ko ashyigikiye igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.
Métropolite (twagereranya na Musenyeri) Pavel Lebed ayoboye Kyiv-Pechersk Lavra, ikigo gikuru cy’abihaye Imana muri Ukraine. Ishami rye rya Ekleziya ya Orthodox muri Ukraine (Ukrainian Orthodox Church, UOC) ryahoze riyoboka abayoboye Ekleziya i Moscou.
Aba Minisitiri ba Kyiv bavuga ko akekwaho gukwirakwiza urwango mu gihugu rushingiye ku kwemera.
Ku ruhande rwe,Métropolite Pavel arahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko abategetsi ba Kyiv nta burenganzira bafite bwo kwirukana uwihaye Imana n’abandi bayoboke mu rusengero.
Ari imbere y’Ubutabera ejo ku wa gatandatu, yavuze ko ari “Urubanza rwa poritike” akavuga kandi ati “Sinigeze mbogamira ku ruhande rw’abateye igihugu” – n’ububwo mu mvugo ye nta Burusiya bwumvikanyemo.
Ati “Si nshyigikiye abaduteye. Ubu ndi muri Ukraine – nicyo gihugu cyanjye!”
Ku wa gatanu, amagana n’amagana bateraniye ku kigo cy’abihaye Imana cya Kyiv-Pechersk Lavra mu gufata mu mugongo abihaye Imana baba yo, bamagana itegeko ryo kub irukana no kubabuza amahwemo.
Itangazo ry’ikigo cya Ukraine gishinzweumutekano (SBU), ryanyujijwe ku rubuga rwa Telegram rivuga ko Métropolite Pavel ishinjwa guhutaza “Uburenganzira bw’abenegihugu bwo kudahohoterwa” hagendewe ku bwoko bwabo, ubwenegihugu n’ukwemera.
Rivuga kandi ko “Yatutse inshuro nyinshi ukwemera kw’abanya-Ukraine”, “agasuzugura” ayandi madini yongera kandi “kugerageza kurema urwango kuri yo”.
“Yatangaje kandi amagambo yo gushyigikira no kurwanirira umwanzi “, nk’uko SBU ibivuga. SBU yanasohoye ku rubuga rwa YouTube amajwi ivuga ko ari ay’ibiganiro byo kuri terefone byafatanywe Métropolite Pavel.