Ikirungurira ni indwara ifata umuntu amaze umwanya muto amaze kurya , intandaro yo kurwara iyo ndwara usanga akenshi iterwa n’ubwoko bw’ibiryo umuntu aba yariye hakaba harimo ibishyimbo, imyumbati n’ibindi hari ibintu byinshi bishobora gutera ikirungurira mu uburyo butandukanye ariko akenshi ugasanga bituruka ku mirire.
Ibyo kurya n;ibyo kunywa birimo Aside nyinshi nabto biri mu bitera ikirungurira , harimo imitobe y’amacunga , imitobe y’indimu , iy’amatunda n’ibindi Ibiryo birimo amavuta menshi nabyo ni uko.
Urusenda rwinshi ibiryo birimo inyana cyangwa sauci tomate byinshi inzoga ikawa n’ibindi biribwa bishobora guteza ikibazo iyo wabiriye cyangwa wabinyoye ku kigereranyo cyinshi bitewe n’imiterere n’imikorere y’umubiri wawe.
Ingamba zafatwa mu kwirinda ikirungurira harimo:
– Kwirinda guhaga cyane ahubwo umuntu akaba yafata amafunguro inshuro nyinshi aho kubifatira icyarimwe.
– Ku bantu bibasirwa n’ikirungurira mu masaha yo kuryama bagomba kuryama biseguye cyane kuko biri mu byabafasha hanyuma ukamara amasaha byibuze 2 cyangwa ugakora uturimo tworoheje tutagusaba kunama mbere yo kujya kuryama.
– Kwirinda kunywa itabi ahubwo ukihatira kurya ibiryo bitagira amavuta menshi ukarya imboga n’ imbuto nk’amaronji , imyembe, imineke, amapapayi…
Nyuma y’ibyo byose twavuze uramutse ubikoze warwaye ikirungurira ukabona ntigikize usabwa kwegera muganga akakurebera impamvu nyamukuru yaba iguteza icyo kirungurira cyane cyane ko iyo unakirangaranye bishobora kiguteza izindi ndwara zikomeye zirimo nk’igifu cyangwa se kanseri kuko ibice bimwe by’igifu byagenda byangirika buhoro buhoro.
Ku bagore batwitwe bahura ni iki kibazo cy’ikirungurira dore ko gikunda no kubibasira bagomba kwirinda kwiheba ngo bumve ko ari ikibazo cya twibanire kugeza babyaye , ahubwo bagomba kwihutira kujya kwa muganga bagahabwa imiti igira uruhare mu ukubarinda no kubakiza ikirungurira kuko gutinda kwivuza byashobora kubaviramo ibibazo bikomeye cyane.