Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Johnson Boris yongeye guhabwa ububasha bwo gukomeza inshingano ze ni nyuma yo kubona amajwi 211.

Ni amatora yabaye ku mugoroba w’ejo kuwa Mbere,maze Boris abona amajwi 211 mu gihe abatoye bashaka ko ava ku butegetsi ari 148, ibivuze ko akomeza imirimo ye nka Minisitiri w’Iintebe w’Ubwongereza nk’uko byatangajwe na Graham Brady umuyobozi w’itsinda ry’Aba-conservateur ishyaka abarizwamo.

Amatora yo gutakariza ikizere Minisitiri Johnson Boris yateguwe nyuma y’aho abadepite 54 bo mu ishyaka rye bangana na 15% by’abadepite b’iryo shyaka bose batanze ubusabe bwo gutora bamutakariza ikizere. Yarakeneye abadepite 180 bo mu ishyaka rye ry’Aba-conservateur kugirango asimbuke ubu busabe bwa bamwe Kuko ishyaka rye rifite abagera kuri 359.

Gutakariza ikizere Minisitiri w’Intebe byemewe n’itegeko nshinga ry’u Bwongereza mu gihe bigaragaye ko atagishoboye kuyobora, Minisitiri uheruka kweguzwa ni James Callaghan mu 1979, ari nabyo byahaye amahirwe Margaret Thatcher ufatwa nk’umugore udasanzwe wayoboye u Bwongereza mu bihe bikomeye akagera kuri byinshi. Na Thatcher byamubayeho mu 1990 ariko abasha gutsinda nubwo yeguye nyuma yaho.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version