Ubushinwa bwatangaje ko butumva neza impamvu y’uruzinduko rwa Nancy Pelosi ; Peredidante w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, muri Taïwan. Bwihanangirije Amerika, buvuga ko igomba kwirengera ingaruka zose.

Pékin ifata ikirwa cya Taïwan nk’ubutaka bwayo. Zhao Lijian ; Umuvugizi wa dipolomasi y’Ubushinwa yavuze ko “ niba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikomeje uru ruzinduko, igomba kwirengera ingaruka zose.”

Pékin ntiyemera ko hari abayobozi runaka bagenderera ikirwa cya Taïwan, aho baba baturutse hose, kuko ihafata nko ku butaka bwayo butuwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni 24, kabone nubwo itahagenzura.

Nancy Pelosi, kuba ayobora Umutwe w’Abadepite ndetse akaba umwe mu bantu bakomeye muri leta ya Amerika, ku wa kane ushize yanze kubwira itangazamakuru niba koko muri Kanama  azakorera urugendo muri Taïwan, nk’uko ibitangazamakuru bimwe bibitangaza.

Mugihe yaba arukoze, yaba abaye Umunyamerika wo ku rwego rwo hejuru usuye Taïwan mu myaka mirongo ishize. Kur’uyu wa Gatatu, Pékin yatangaje ko yamaganye uru ruzindukondetse rutavuzweho rumwe muri guverinoma y’Amerika.

Amerika, kimwe n’ibihugu byinshi ku isi, ntabwo yemera ku mugaragaro Taïwan nk’igihugu. Ariko ishyigikiye byimazeyo iki kirwa kigaragaza ko kigendera kuri demokarasi ndetse na Washington iza imbere mu kuyiha intwaro no kuba umuterankunga wa mbere ukomeye.

Mu rwego rwo kugaba igitero ku busugire bwacyo, Ubushinwa bumaze imyaka bushyira igitutu kuri Taïpei, nkaho bwashatse kugenzura ikirere cy’ubwirinzi cya Taïwan.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version