Ubushinwa bwarashe ibisasu bya misile hafi ya Taiwan, bijyanye n’imyiyereko yakurikiye uruzinduko rw’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika Nancy Pelosi kuri icyo kirwa.

Taiwan yavuze ko Ubushinwa bwarashe misile 11 zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ mu mazi ari mu nkengero z’inkombe zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba no mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Taiwan.

Ubuyapani bwavuze ko misile eshanu z’Ubushinwa zaguye mu mazi y’Ubuyapani, busaba ko iyo myiyereko “ihagarara aka kanya”. Ubushinwa bwabonye urwo ruzinduko rwa Pelosi nk’imbogamizi ku cyo buvuga ko ari uburenganzira bufite kuri Taiwan.

Ubushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwikuyeho kuva mu mwaka wa 1950, izageraho ikabusubizwaho no ku ngufu bibaye ngombwa, mu gihe Amerika yo ifitanye umubano ukomeye n’iki kirwa, urimo no kubagurisha intwaro zo gutuma birwanaho.

Mu itangazo, ubuyobozi bw’ingabo z’Ubushinwa bwo mu karere k’uburasirazuba bwavuze ko “Imyiyereko iribanda ku myitozo y’ingenzi irimo kuzitira, igitero cyo kurasa mu nyanja, kurasa ku butaka, n’igikorwa cyo kugenzura ikirere”.

Uruzinduko rwa Pelosi muri Taiwan yasoje ku wa gatatu rwamaze amasaha ari munsi ya 24, rwongereye ubushyamirane.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi yavuze ko urwo ruzinduko ari “ubusazi, ntirurimo gushyira mu gaciro kandi nta bwenge bururimo”.

Pelosi ni we munyapolitiki wo ku rwego rwo hejuru cyane w’Amerika usuye icyo kirwa mu myaka 25 ishize. Pelosi ubu ari mu Buyapani, mu gice cya nyuma cy’uruzinduko rwe muri Aziya.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version