Abantu benshi bakunda kuminjira umunyu mu biryo, bafite ibyago biri ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo.
Umwarimu wo muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, yavuze ko mu bushakashatsi yakoze bwagaragaje ko kongera umunyu mubisi mu biryo cyangwa se ibyo dukunda kwita kuwuminjira igihe umuntu ari kurya aba yiyongerera ibyago byo gupfa imburagihe mu gihe urya umunyu utekanye n’ibiryo ku kigero kiringaniye we aba afite amahirwe menshi yo kuramba ndetse no kongera imyunyu ngungu iringaniye mu mubiri we.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 500 kuva ku myaka 9 kugera kubafite imyaka 50 y’amavuko bwerekanye ko umuntu wariye umunyu mubisi utatekanywe n’ibyo kurya afite ibyago byinshi byo kutarenza imyaka 75 y’ubukure.
Lu Qi ubushakashatsi bwe bwasanze kongera umunyu mu biryo bituma icyizere cyo kubaho cyigabanukaho umwaka umwe n’igice ku bagore n’imyaka 2 n’ibice 28 ku bagabo.
Umwarimu Annika Rosenberg muri Kaminuza ya Gothenburg yavuze ko nubwo harimo hakorwa ubushakashatsi ku bantu barya umunyu bawuminjiriye ku biryo bigira ingaruka kubuzima bwa muntu asanga byoroshye kuba abantu babyirinda bakarya umunyu ku kigero gito, ni ukuvuga kurya umunyu uringaniye kandi utetse.
Yagize ati “Biroroshye kubyumva ibintu byose biribwa bifashwe ku kigero gito bifasha umubiri gukora neza kandi ntibigira ingaruka ku buzima bwa muntu”.
Zimwe mu nama zireba ku buzima bwa muntu Annika Rosenberg avuga ko ziba zumvikana kuko ibintu byose byafashwe ku rugero rwo hejuru ku byo umubiri ukeneye bitera ingaruka ku buzima.
Abakoze ubu bushakashatsi kandi bagira inama abantu yo kurya umunyu mucye kandi utekanye n’ibiryo kugirango birinde izi ngaruka zo gupfa imburagihe.
Kurya imbuto n’imboga bihagije bikaba bimwe mubifasha kuringaniza umunyu mu mubiri w’umuntu.