Ni urwego rushya rwashyizweho rushamikiye ku muryango w’Afurika yunze ubumwe rushinzwe kuzamura no guteza imbere ubwiza, ubuziranenge n’ubushobozi bw’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikorerwa muri Afurika.
Amasezerano arushyiraho yatangiye kubahirizwa umwaka ushize wa 2021, u Rwanda ni kimwe mu bihugu 8 by’Afurika byahataniraga kwakira ikicaro gikuru cy’uru rwego.
U Rwanda rwagize amanota menshi yo kwakira ikicaro aho mu nama yahurije hamwe abafite mu nshingano uru rwego bahuriye Addis ababa muri Ethiopia, maze rugira amanota 86.80 kuri 99.
Mu bindi bihugu byahatanaga harimo: Aligeriya yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 83, Tuniziya ni iya gatatu n’amanota 80, Maroc yagize 76, Zimbabwe yagize 74, u Ganda 73, Tanzaniya 66, n’aho Misiri igira 55.
Tariki 15 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga nibwo raporo yanyuma kuri aya manota izashyikirizwa inama y’ubutegetsi bw’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe kugirango ifate umwanzuro wanyuma wo kwemeza ko u Rwanda rwakira ikicaro cy’u rwego rw’Afurika rushinzwe imiti.