Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antoine Félix Tshisekedi, bazahura mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh, Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu kiganiro cyahuje bamwe mu bayobozi muri Guverinoma n’Abanyamakuru.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi utifashe neza aho DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, mu gihe Leta ya DRC yakomeje kugaba ibitero by’ubushotoranyi k’u Rwanda, imyigaragambyo yamagana u Rwanda ndetse kuri uyu munsi umusirikare wa DRC akaba yarashwe n’igipolisi cy’u Rwanda ubwo yari yarenze imbibi z’ibihugu byombi kandi akinjira arasa abasivile no ku ba Polisi barinda umupaka agakomeretsamo babiri, ibyatumye umwe muri bo amurasa mu rwego rwo kwirwanaho.

Ku ruhande rwa DRC, Inama nkuru y’umutekano, yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi yafashe ibyemezo birimo gusaba Guverinoma y’iki Gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n’u Rwanda.

Ni imyanzuro yaje yiyongera ku kindi cyemezo cyo guhagarika ingendo z’indege za RwandAir zerecyezaga muri iki gihugu.

Prof Nshuti Manasseh ubwo yari mu kiganiro n’abamwe mu bayobozi n’Abanyamakuru

Prof Nshuti Manasseh avuga kuba DRC yahagarika amasezerano ifitanye n’u Rwanda byahungabanya byumwihariko ubucuruzi busanzwe buri hagati y’ibi bihugu bituranyi ariko ko igikenewe ubu ari ibiganiro kandi ko biteganyijwe.

Ati “Hari inama nyinshi ziteganyijwe [si ngombwa kuzivugira hano] zizahuza Abakuru b’Ibihugu byacu zose zigamije gushaka umuti hagati y’Igihugu cyacu hamwe na DRC. Ubwo igihe nikigera na zo zizatangazwa kandi izi nama kenshi zizana ibisubizo.”

Yashimangiye ko u Rwanda rudafite umugambi na muto w’intambara, kuko isenya aho kubaka kandi ari byo ruhora rwifuza.

Ati “Intambara ntabwo ari wo muti, iyo mushaka igisubizo mugomba kuganira mukumva uko ikibazo giteye mukagishakira umuti bitagombye ko abantu bafata intwaro kuko intwaro ntabwo zizana igisubizo, akenshi zitera ibindi bibazo.”

Prof Nshuti Manasseh yakomeje avuga ko “Rero Abakuru b’Ibihugu byacu bazahura iki kibazo bakiganireho bagishakire umuti nkuko twaganiriye no ku bindi bibazo byinshi muzi kandi tukabibonera umuti.”

Mu minsi ishize ubwo ibibazo byari bikomeje gututumba nyuma y’uko Igisirikare cya Congo gishimuse Abasirikare babiri b’u Rwanda, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uri guhuza ibi bihugu, yaganiriye n’abakuru b’ibihugu byombi, ndetse anemeza ko bazahurira mu nama ku itariki izatangazwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version