Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA kigaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza zo kugera ku ntego yo kuzaba rwagabanyije 38% by’imyuka ihumanya ikirere icyoherezwamo.

Abarengera ibidukikije basanga ubufatanye bw’inzego zose ari bwo buzatuma iyi ntego igerwaho.

Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’u Rwanda ritanga ibitekerezo mu nama z’ibihugu bihuriye ku masezerano ya Paris, Hakizimana Herman avuga ko hari icyizere ko iyi ntego izagerwaho hashingiwe ku nkunga zikomeza kwemerwa n’ibihugu bitandukanye.

“Abaterankunga baduhaye miliyoni 46 z’ama euro kugira ngo dukusanye ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda zacu muri Afurika yose. Biriya ni intangiriro ariko biba bikorwa mu bice binyuranye mu nzego zose kandi nabyo twabyishimira, gusa ni ugukomeza.”

Isesengura ryerekana ko ibihugu bya Afurika byohereza mu kirere imyuka ingana na 4% by’iyoherezwa n’isi yose, nyamara uyu mugabane niwo uhura n’ingaruka zo ku rwego rwo hejuru ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Abahanga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije basanga hakwiye ubufatanye bw’inzego zinyuranye kugira ngo hakumirwa icyatuma ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe yiyongera.

Imwe mu myuka ihumanya ikirere ku rwego rwo hejuru, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byihariye 53% by’imyuka yose, umwuka w’inka zuza wihariye 24%, imyuka iva mu butaka n’ifumbire yihariye 16%. Ibikorwa bitanga ingufu z’amashanyarazi, imodoka n’ibindi biri ku gipimo cya 34% mu kohereza imyuka mu kirere, imyuka iva mu bishingwe yihariye 14%, mu gihe inganda zohereza 3% by’imyuka yose ijya mu kirere.

Biteganijwe ko hatagize igikorwa, imyuka yangiza ikirere  iziyongeraho 126% kugeza muri 2030, aho u Rwanda  rukeneye nibura  miliyari 11 yo gukoresha mu gukumira ibyangiza ikirere ndetse gusana ibyamaze kwangizwa n’ingaruka zituruka ku kwangirika kwacyo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version