Muri Uganda hatangiye inama ya mbere ihuje Abagaba Bakuru b’Ingabo n’inzobere mu bikorwa bya gisirikare, aho abayitabiriye baturutse mu bihugu birenga 18 bya Afurika baganira ku buryo ibihugu by’umugabane byarushaho kunoza imikoranire no guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye iyi nama iri kwibanda ku “Military Operations Other Than War”, ni ukuvuga ibikorwa bya gisirikare bitari intambara isanzwe hagati y’ibihugu.

Mu ijambo ritangiza iyi nama, Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Uganda, Lt Gen Jack Bakasumba, yavuze ko imiterere y’umutekano muri Afurika yahindutse ku buryo bukomeye, bityo ingabo zikaba zigomba kwitegura ibibazo birenze intambara zisanzwe.

Yagaragaje ko muri iki gihe ingabo zishobora gusabwa guhangana n’iterabwoba, ibyaha byateguwe, intambara zo mu ikoranabuhanga, ibibazo by’ubuzima rusange, ko izo mpinduka zisaba ko ibihugu bishimangira ubufatanye, bigahuza uburyo ingabo zikoramo kandi bigakomeza amahugurwa ndetse n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.

Lt Gen Bakasumba yavuze ko izo mpinduka zisaba ko ibihugu bishimangira ubufatanye, bigahuza uburyo ingabo zikoramo kandi bigakomeza amahugurwa no kubona ibikoresho bikenewe.

Ati: “Ubufatanye bwacu mu karere bugomba kongerwamo imbaraga.

Uburyo busanzwe bwo gukora bugomba guhurizwa ku murongo umwe, ndetse n’amahugurwa no gushaka ibikoresho bya gisirikare bigomba kunozwa.”

Iyi nama kandi yitabiriwe n’inzego z’Afurika zishinzwe umutekano, abayobozi b’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’abandi bahanga mu bikorwa bya gisirikare.

Abitabiriye iyi nama barasuzuma uburyo hashyirwaho uburyo bufatika kandi buhuriweho bwo guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano, mu gihe imiterere y’iterabwoba n’ibindi bibazo bihungabanya umutekano muri Afurika bikomeje guhindu

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version