ONE ACRE FUND / TUBURA, kimwe mu bigo by’Abikorera gifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) yo gucururiza inyongeramusaruro z’ubuhinzi (Ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), muri gahunda ya NKUNGANIRE ya Leta, iramara impungenge abahinzi bagitinya gutanga nomero z’ibyangombwa by’ubutaka bwabo (UPI) mu gihe basaba kujya muri gahunda ya Smart nkunganire.
Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, No 004/2022 yo ku wa 01/08/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (Ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), harimo nkunganire ya Leta, mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A kugeza tariki ya 31/01/2023, agena ko umuhinzi ushaka inyongeramusaruro zunganiwe na Leta, abisaba akoresheje ikoranabuhanga rya “Smart Nkunganire System – SNS.”
Mu byangombwa uwo muhinzi asabwa kuzuza muri iryo koranabuhanga, harimo na nomero z’icyangombwa cy’ubutaka (UPI), asabira iyo nyongeramusaruro .Gusa hari abaturage batari basobanukirwa neza impamvu basabwa izo nomero y’icyangombwa bityo ntibazitange, nyuma bakazahura n’ingaruka zo kutabona inyongeramusaruro kandi zunganiwe. Urugero ni abo mu Karere ka Gakenke, mu murenge wa Gakenke twaganiriye ubwo twabasangaga ahatangirwa inyongeramusaruro na TUBURA, bavuga ko bari gusiragizwa kandi baratanze amafaranga yabo.
Umuhinzi wo mu mudugudu wa Gikerera, Akagali ka Buheta uhinga ibijumba, ibishyimbo ndetse n’ibigori Yagize ati “Natanze amafaranga y’ifumbire none bararinyimye, ngo ntabwo muri system ndimo kandi narabishyuye bampa na message. Mbere naje gufata ibigori ndabibura kandi narabishyuye, nshaka andi mafaranga ndagenda ngura ku ruhande ariko nta fumbire, none byameze nshaka kuyishyiraho ariko bayinyimye. Ubu si akarengane koko!”
Undi mu hinzi wo mu mudugudu wa Gatwa, Akagali ka Buheta, nawe ahuje ikibazo na mugenzi we akavuga ko “Baraje bati mujye muri nkunganire, Mutwarasibo aratwandika birangiye nkajya ntanga amafaranga make make. Nari maze gutanga bitatu (3000 Frw), baravuze bati ifatabuguzi n’ibihumbi bitandatu (6000frw) narinzanye bitatu asanga yayandi natanze mbere, none ibigori baratubwiye ngo ntabyo ni ifumbire gusa none naraje ejo bati muri system nturimo, none n’ubu nagarutse bati ntabwo ndimo kandi nyabaha message zarazaga kuri terefone.”
Yongeye ho ko “None barambwiye ngo nzongere ngaruke iyo minsi yose ubwo si ukutugondoza koko! Hejuru y’amafaranga yanjye!”
Ku rundi ruhande ariko iyo umuntu ari kuzuza umwirondoro we muri iri koranabuhanga, bikaba ngombwa ko adatanga nomero za UPI kuko ntazo afite urugero ahinga nko mu gishanga, icyo gihe afashwa n’inzego zibanze zikemeza ko iyo nomero ntayo afite bitewe n’uko ibishanga byashyizwe muri gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka.
Ku kibazo cy’aba bahinzi, Umukozi w’Umurenge wa Gakenke ushinzwe Ubuhinzi (Agronome) Jean De La Paix Sengabo, avuga ko bakimenye kandi bahise bihutira kubafasha kuzuza ibisabwa ngo babashe kubona inyongeramusaruro.
Yagize ati “Hari abantu bari baragiye bariyandikamo badashyizeho nomero z’ibyangombwa by’ubutaka. Hari abahinga mu bibaya badafite ibyangobwa by’ubutaka abo ngabo amabwiriza yavugaga ko bongera bakiyandikisha tukabemeza kuko mu bishanga ibyangombwa by’ubutaka ntabihari, ubu rero nabizindukiyemo ndabemeza muri system, nabonye harimo abantu bagera mu 150 ariko ubu nabemeje ntakibazo”
Zimwe mu mpamvu zituma muri aka gace hakigaragara ibi bibazo by’imyumvire, ngo n’uko nta gihe kinini kirashira TUBURA itangiye gukorana nabo ibyo bigatuma hakiri umubare munini w’abatarumva neza impamvu basabwa nomero ya UPI mu gihe buzuza umwirondoro wabo mu ikoranabuhanga basaba inyongeramusaruro zunganiwe na Leta nk’uko bivugwa na Evariste BAGAMBIKI, Ushinzwe Itangazamakuru n’Ubuvugizi mu kigo ONE ACRE FUND / TUBURA.
Ati “Ni Akagali TUBURA yari igiyemo bwambere. Urumva rero turi guhura n’ikibazo cy’imyumvie y’abahinzi, iyo ugiye gushyira umuntu muri Smart Nkunganire, tubwirwa ko baduha icyangombwa cy’ubutaka tukareba ubuso bwabwo kuko niko Leta ibisaba. Abaturage rero tugitangira babanje kujya babitwima kubera TUBURA dutanga ifumbire n’imbuto z’indobanure bakajya bishyura buhoro buhoro, kubera imyumvire, batwima ibyangobwa ahari bibeshya ko ari ingwate ngo ni batishyura ahari tuzagurisha ibyabo.”
Akomeza asobanura ko hari n’abandi bahinzi usanga umujyanama w’ubuhinzi we “Yaramaze kumushyira muri System y’abafatira kuri Agrodealer (Abacuruzi b’inyongeramusaruro) yaza kuri TUBURA agasanga icyangombwa cye cyaramaze kujya muri system. Ubwo we aba afite ubushobozi bwo kujya gufatira kuri Agrodealer ariko ugasanga arashaka gufatira muri TUBURA, kubera ko tutari bumusabe Cash (kwishyura ako kanya).”
Evariste BAGAMBIKI, akomeza amara impungenge abahinzi muri rusange kuko impamvu basabwa nomero y’icyangombwa cy’ubutaka ari ukugirango hamenyekane ubuso bw’ubutaka umuhinzi asabira imbuto cyangwa ifumbire hagamijwe kugira ngo adahabwa idahagije cyangwa se iruta ubuso bwe.
ONE ACRE FUND / TUBURA, kuri ubu ikorera hirya no hino mu gihugu, ikaba itanga inyongeramusaruro zunganiwe na leta. Yorohereza abahinzi kuko bishyura buhoro buhoro, iyo umuhinzi atabonye inyongeramusaruro yifuzaga, ashobora gusubizwa amafaranga yatanze cyangwa akaba yategereza mu kindi gihembwe cy’ihinga kizaza akazayaheraho, kimwe n’uko ashobora kuyahabwa mo ibindi bikoresho bya TUBURA.