Muri Sudani, ibiganiro byo gukemura ibibazo bya politiki byatangiye ku munsi w’ejo. Ariko sosiyete sivile irwanya kudeta yanze kubijyamo.

Ibiganiro by’mishyikirano ihagarariwe n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, n’Umuryango w’iterambere IGAD ugizwe n’ibihugu umunani byo muri Afrika y’uburasirazuba, ihuje intumwa z’abasirikare bakoze kudeta mu kwezi kwa 10 gushize n’amwe mu mashyaka ya politiki.

Mu muhango wo gutangiza inama yambere, intumwa yihariye ya ONU muri Sudani, Volker Perthes, yavuze ko imishyikirano igomba gushyiraho inzego z’inzibacyuho, zirimo urwa minisitiri w’intebe w’umusivili, gutekereza ku mushinga w’itegeko nshinga rihoraho rizagenga igihugu nyuma y’inzibacyuho, no ku matora azayirangiza.

Umukuru w’igihugu, Gen. Abdel-Fattah Burhan, mu ijambo yaraye agejeje ku baturage kuri televiziyo y’igihugu, yemeje ko abasirikare bazubahiriza ibizava mu mishyikirano.

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika muri Sudani, Mohamed Hassan Lebatt, we asanga ntacyo imishyikirano izageraho. Yagize, ati: “Hari abantu ba ngombwa batari muri iyi nama. Ntitubona umuti w’ibibazo bya politiki niba bataje mu mishyikirano.”

Koko rero, abaharanira ubwingenge n’impinduka, bibumbiye mu cyo bise “Forces of Freedom and Change,” na sosiyete sivile banze imishyikirano bavuga ko badashobora kwicarana n’amashyaka yashyigikiye kudeta, n’igihe cyose ubutegetsi bugihutaza rubanda, n’abafunze bazira ibya politiki batararekurwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version