Hirya no hino mu gihugu, ndetse no muri Afurika, haracyavugwa ibikorwaremezo bifasha mu buhinzi bidahagije, bigituma umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura uri hagati ya 30 na 40 % mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana, bakorera ubuhinzi bw’ibigori, umuceri, ibishyimbo, n’imboga mu gishanga cya Kavura mu Murenge wa Muhazi, baravuga ko batagira imihanda ikikije iki gishanga ibafasha mu gihe ibinyabiziga bizanye inyongeramusaruro cyangwa bije gutwara umusaruro. Kuri ubu ngo bikorera ku mutwe bakawugeza aho ibinyabiziga bishobora kugera, bityo bigatuma hari umusaruro utakara mu nzira.

Ndushabandi Jean-Marie Vianney umunyamuryango wa Koperative Isuka Irakiza ikorera ubuhinzi muri iki gishanga yagize ati “Urabona nta mihanda ihari, turacyabitwara ku mutwe. Biratuvuna kandi bimwe bikagenda bitakara munzira, ubwo se urumva tudahomba?”

Ndaruhutse Edouard unayobora iyi Koperative, ati “Ibikorwaremezo biracyari bike, mu gihe cy’isarura tugerageza kwikorera ku mutwe, kuko nta modoka yahagera.”

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Isuka Irakiza, bari gutunganya umusaruro wabo w’ibishyimbo

Bimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi biba bikenewe kandi bifasha abahinga mu bishanga, harimo ubuhunikiro n’ubwanikiro (Amahangari), imihanda igera ku bishanga ifasha ibinyabiziga bizana inyongeramusaruro (Ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), ndetse n’ibiza gutwara umusaruro wabo mu gihe cy’isarura.

Akarere ka Rwamagana kavuga ko ibi bibazo byavugutiwe umuti ariko kagasaba aho bitaragera kugira uruhare mu bibakorerwa, nk’uko bivugwa na Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “Kubijyanye no gutwara umusaruro,Akarere kamaze kububakira inyubako zigera kuri 3 zitunganyirizwamo umusaruro ndetse n’icyuma gikonjesha kandi hose hagera imihanda.”

Arakomeza ati “Icyo abahinzi basabwa nugukomeza gufata neza ibikorwaremezo bahawe kandi nabo bagashyiramo uruhare rwabo kandi bakagira umuco wo guhuza umusaruro kuko ibikorwa remezo ntabwo byahabwa buri muntu ku giti cye.”

Igishanga cya Kavura giherereye mu Murenge wa Muhazi, gihingwamo na Koperative Isuka Irakiza 

Aba bahinzi batangiye bahanga iki gishaka aho babonaga umusaruro w’ibigori ungana na toni 10 kuri hegitari 8, ubu bakaba bari kubona umusaruro uri hagati ya toni 100 na toni 130 kuri hegitari zigera kuri 30.

Koperative Isuka Irakiza, ifite intego, yuko ibigori bigomba kuba byinshi kandi bikagira ubwiza. Igizwe n’abanyamuryango 70, abagabo 36 n’abagore 34. Bakaba bamaze imyaka 13 bakora nka koperative.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version